Uyu mugabo n’umukunzi we witwa Mutesi Moreen, basezeraniye mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 3 Ukuboza 2020.
Gakwaya yashyize ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaraza ko yishimiye ko yasezeranye mu mategeko. Ati “Mvuge iki? Imana yabikoze. Ubu ni umugore wanjye.”
Muri Nzeri uyu mwaka nibwo Gakwaya yari yashyize hanze integuza y’ubukwe bwe ndetse hariho n’amatariki buzaberaho.
Kuri iyi ntenguza yatunguye benshi, hagaragaraho ko agiye kurushinga n’umukobwa witwa Mutesi Moreen, ubukwe bwabo buteganyijwe kuba tariki 12 Ukuboza 2020, mu gihe bari basanzwe bazi undi mukobwa witwa Rudasingwa Daniella yari yatereye ivi muri Werurwe.
Ku wa 13 Werurwe 2020 muri Classic Hotel, nibwo Gakwaya yakoranyije inshuti n’imiryango abereka umukobwa yihebeye, ashimangira iby’urukundo rwabo ubwo yafataga umwanzuro wo gutera ivi akamwambika impeta.
Wari umunsi w’umunezero, ibinezaneza ari byose kuri uyu mukobwa ndetse no kuri Gakwaya. Bari barahuriye no muri Filime ’Ijuru tuvuga.’
Ibyishimo byari byose ubwo yamwambikaga impeta cyane ko yavugaga ko noneho yabonye ugiye kuba icyuzuzo cy’umutima we, akamumara intimba ndetse uko abyutse akamureba mu maso yavugaga ko ‘ari inzobe idahanda’.
Ubwo yateraga ivi yanditse kuri Instagram agaragaza ibyishimo, ati “Uyu munsi Umutesi utetera umukunda akitwa inzobe idahanda isobetse inzobe inyoye, tetero ryiza akitwa rukerereza bagenzi bagahusha icyerekezo barangajwe n’ubwiza bwe, ati ‘yego ndabyemeye’. Nanjye nti ‘mbaye umunyamahirwe yo kwitwa umukunzi n’umwari mwiza nyir’uburanga buhebuje.”
Iby’uru rukundo ariko ntibyatinze, kuko byasandaye ndetse bombi bahitamo gutandukana bucece, ku buryo ubu Gakwaya yahisemo kwishumbusha ikindi kizungerezi bagiye no kurushinga.
Gakwaya w’imyaka 43 y’amavuko ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda. Benshi bamuzi nk’umwe mu bakina ari umugabo w’amashagaga n’umujinya uvanzemo ubugome, ku buryo hari bamwe bahura na we bagafumyamo bazi ko no mu buzima busanzwe ari ko ameze.
Yamamaye muri filime zitandukanye zirimo ‘Sakabaka’, ‘Serwakira’, ‘Nkaka’ n’izindi nyinshi zatumye benshi bamumenya.
Agiye gushakana na Mutesi Moreen, nyuma y’uko yari yaratandukanye n’umugore wa mbere banabyaranye abana babiri.








Reba ikiganiro Gakwaya yatanze ubwo yambikaga impeta Rudasingwa, yasimbuje umukobwa bagiye kurushinga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!