00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Umuturage yitiriye umwana we DJ Miller kubera urukundo yamukundaga

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 8 May 2024 saa 08:53
Yasuwe :

Umuturage witwa Nsengimana Jean Baptiste utuye mu Karere ka Gakenke yitiriye umwana we w’umuhungu DJ Miller witabye Imana mu 2020, akavuga ko yabikoze kugira ngo ajye amumwibutsa ngo kuko yari umwe mu byamamare yakunze.

Uyu mugabo ufite imyaka 45 atuye mu Mudugudu wa Gihanga mu Kagari ka Taba, mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke, ni umwe mu borozi b’inka n’ingurube.

Ni umugabo uvuga ko yari aziranye na DJ Miller kuva kera aza gushegeshwa n’inkuru y’urupfu rwe.

Nubwo batari baziranye cyane, Nsengimana avuga ko inshuro nke yabashije guhura na DJ Miller, zatumye akunda imico ye binatuma ahitamo kumwitirira bucura bwe.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Nsengimana yagize ati“Hari igihe cyiza nagize bituma mwita ririya zina, DJ Miller naramukundaga cyane kuko yari umwana mwiza ukunda gusabana n’abantu. Kwa kundi abasore babonana bakaganira wabonaga acishije make, yapfuye byaratubabaje cyane bituma umwana wanjye wari ugiye kuvuka mwitirira DJ Miller kugira ngo ajye amunkumbuza.”

Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller, yitabye Imana mu ntangiriro za Mata 2020 bivugwa ko yazize ‘stroke’ nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara.

Yari umwe mu ba DJ bakomeye mu Rwanda ndetse wananyuzagamo akaririmba. Yari afitanye indirimbo n’abahanzi barimo Nel Ngabo, Christopher n’abandi.

DJ Miller yasize umugore n’umwana umwe.

Nsengimana Jean Baptiste wo muri Gakenke yakozwe ku mutima n'urupfu rwa DJ Miller, ahitamo kumwitirira umwana we
DJ Miller ni umwe mu bavanga imiziki witabye Imana amaze kwamamara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .