Gaël Faye yahishuye uko yanduye Coronavirus n’uburyo yabanje kuyikerensa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Mata 2020 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

Umwanditsi w’ibitabo akaba n’umuraperi, Gaël Faye, wari umaze iminsi arwaye Coronavirus, yahishuye uko yari amerewe mu minsi 15 yamaze arwaye icyo cyorezo n’uburyo mbere yiyumvishaga ko kidakanganye kurusha ibicurane.

Gaël Faye w’imyaka 37 - Umufaransa ukomoka mu Rwanda - aherutse gutangaza ko yanduye Coronairus ubwo yari mu bikorwa byo kumenyekanisha filime yakozwe ku gitabo cye “Petit Pays”.

Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, yemeye gutanga ubuhamya bwe kuri Coronavius, bushobora kugirira akamaro abandi bantu.

Ati "Nari ntegereje umunsi wo gutera intambwe, aho nari kugeza ku banyamakuru 50 filime yakuwe mu gitabo cyanjye “Petit Pays ". Nasuhuzanyije n’abantu benshi, sinari nitaye ku byo gusiga intera hagati yanjye n’abandi.”

Yemera ko atahaye agaciro amabwiriza yatangwaga mbere y’uwomunsi (ubwo yamenyaga ko yanduye) ndetse yiyumvishaga ko nta ngaruka zikomeye bizateza.

Ati "Muri icyo gihe, twakomeje kujyana abana ku ishuri, twakomeje ubuzima busanzwe. Kimwe n’abantu benshi, natekerezaga ko itaruta ibicurane kandi ko igira ingaruka cyane ku bashaje ... Byongeye kandi, njye meze neza ku mubiri, nkora siporo buri munsi kandi nkarwara gake mu buzima bwanjye."

Nyuma y’iminsi ibiri, ku wa 13 Werurwe nibwo Faye yatangiye kumva ububabare no kubabara umutwe.

Ati "Hari iminsi itari mike twibwira ko tutarwaye, kandi dukwirakwiza virusi."

Uyu mwanditsi ngo yari muri Reims mu Majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Bufaransa, kugira ngo anyuze amaso muri filime biteguraga gusohora.

Ati “Mbere y’ibimenyetso bya mbere, virusi ntabwo yagaragaraga. Nyuma namenye ko ibyo gusohora filime byasubitswe. Naganiriye n’inshuti umuryango wayo wari umaze gupfa kandi yari yarashyizwe mu bitaro... Nahisemo kwishyira mu kato mu cyumba muri Reims. "

Umuryango we wakomeje kumuba hafi, ukamushyira ibyo kurya hafi y’umuryango w’icyumba yarimo. Ntiyigeze abonana na wo mu minsi 15 yamaze yifungiranye. Gusa telefoni ye ni yo yonyine yamufashaga kuvugana n’abo hanze.

Ati "Nzi abahanga bazi ibijyanye n’ibyorezo, naganiriye na bo cyane, ariko ibitekerezo byabo byari tandukanye. Ubwa mbere, natekereje ko ikizamfasha ari ukuruhuka. Numvise ububabare, ububabare budasanzwe mu mugongo, nararukaga, ariko sinigeze ngira umuriro kandi sinatekerezaga ko ikibazo cyanjye cyari gikomeye ku buryo najya mu bitaro … Sinigeze nibwira ko nahamagara imbangukiragutabara. "

Faye avuga ko atorohewe n’ijoro ryo ku ya 17 Werurwe, aho ibimenyetso byiyongereye.

Ati "Mu minota itanu, numvise mbuze umwuka, sinashobora guhumeka ukundi, numvise ubushyuhe bwinshi mu gituza cyanjye."

Ngo nibwo yahisemo guhamagaza umuganga ku munsi wakurikiyeho mu gitondo, atangira kuvurwa. Yakorewe ibizamini hifashishijwe amashusho, ibibazo yabajijwe biha igitekerezo umuganga nubwo nta muriro yari afite. Gusa yari Coronavirus.

Uretse Gaël Faye, n’abandi bagize ikipe ikina filime ya “Petit Pays” banduye icyorezo cya Coronavirus.

Gaël Faye yavuze ko mbere yo kurwara Coronavirus yumvaga ko we itamufata ndetse idakanganye kurusha ibicurane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .