Gaël Faye yahishuye ko amaze iminsi arwaye COVID-19

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 31 Werurwe 2020 saa 05:15
Yasuwe :
0 0

Umwanditsi w’ibitabo akaba n’umuraperi Gaël Faye yatangaje ko amaze iminsi arwaye COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus, ashimira umuganga wamufashije agakira adashyizwe mu bitaro, bitandukanye n’ibyabaye kuri bagenzi be bakoranaga kuri filime Petit Pays.

Gaël ni Umufaransa ufite inkomoko mu Rwanda, umaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga. Aheruka kwandika igitabo yise ’Petit Pays’, ndetse amaze iminsi mu bikorwa byo kumenyekanisha filime yagikozweho.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Gaël Faye yavuze ko mu bikorwa byo kumenyekanisha iyo filime ariho yanduriye Coronavirus.

Ati "Mu byumweru bibiri ubwo nari mu bikorwa byo kumenyekanisha filime Petit Pays nanduye COVID-19. Nagize amahirwe yo kutajyanwa mu bitaro, bitandukanye n’ibyabaye kuri bamwe mu bagize itsinda dukorana kuri filime. Namaze iminsi 15 mu kato."

Yavuze ko muri iyo minsi 15 yari afite ibimenyetso birimo gucika intege, kubabara umutwe, gukorora no kugira ibibazo by’ubuhumekero, akababara mu bihaha no mu gituza.

Yakomeje ati "Kuva ejo nagize amahirwe yo kongera guhura n’umuryango wanjye. Ndashimira muganga wanyitayeho kandi akamvura. Ndabifuriza mwese kugira umuhate no kwiyitaho no kwita ku bandi muri ibi bihe bikomeye."

Gaël Faye aheruka mu Rwanda mu ntangiriro z’uku kwezi mu bikorwa byo kwerekana bwa mbere filime Petit Pays, yatangiye gukorwa ku wa 14 Mutarama 2019, n’Umufaransa Eric Barbier biciye muri studio yitwa Jerico.

Iyi filime ishingiye ku nkuru y’ubuzima bw’umwana wavukiye i Burundi abyarwa n’Umunyarwandakazi w’impunzi n’umuzungu w’Umufaransa. Uwo mwana avuga uko yabonaga ubuzima muri icyo gihe, ibibazo by’amoko y’Abahutu n’Abatutsi.

Uwo mwana uba ufite hagati y’imyaka 10 na 15, aba yibuka uburyo ubuto bwe bwaje kwicwa n’ibibazo bya politiki zo muri aka karere. Anavuga ku kibazo cyo kuvuka ku babyeyi badahuje uruhu.

Nyuma yaje guhungishirizwa i Burayi ari nabwo yaje kubona ko kuba imvange bigoye kuko haba i Burundi no mu Burayi, hose abantu bamufataga nk’umunyamahanga.

Amaze gukura yiyemeje kugaruka muri Afurika kuko ariho nibura yumvaga ari iwabo. Filime ‘Petit Pays’ ivuga no ku mateka yaranze u Burundi n’u Rwanda, mu myaka ya za 90 na nyuma yaho.

U Bufaransa ari nacyo gihugu Gaël Faye abamo, icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata abantu 44.550, naho abamaze gupfa ni 3.024.

View this post on Instagram

Il y a 2 semaines lors de la promotion de #petitpayslefilm j'ai attrapé le covid 19. J'ai eu la chance de ne pas être hospitalisé contrairement à d'autres personnes de l'équipe du film. J'ai passé 15 jours en isolement total. 15 jours de courbatures, maux de tête, quintes de toux et surtout problèmes respiratoires (comme si j'avais de la colle dans les poumons et des hauts fourneaux en activités dans la cage thoracique 🥵). Depuis hier je peux à nouveau côtoyer ma famille. Merci au médecin qui m'a pris en charge et admirablement bien soigné. . Je vous souhaite à toutes et à tous beaucoup de courage et de prendre soin de vous et des autres durant cette période si étrange❤️🌼🕊️ #covıd19

A post shared by Gaël Faye (@gaelfaye) on

Gaël Faye yahishuye ko amaze iminsi arwaye Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .