Gaël Faye na Nirere Shanel bazaririmba mu Isaano Arts Festival

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 14 Gashyantare 2019 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Abahanzi b’abanyarwanda baba mu Bufaransa, Nirere Shanel na Gaël Faye, bari mu bazitabira iserukiramuco ryitwa Isaano riteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru.

Isaano ni iserukiramuco rya muzika rigamije guteza imbere umuziki w’abanyafurika. Rigiye kuba ku nshuro ya karindwi guhera tariki 14 kugera 18 Gashyantare 2019 aho rizajya ribera mu ihema rya Kigali Cultural Village, ahahoze hitwa Camp Kigali.

Iry’uyu mwaka rizitabirwa n’abahanzi bakomeye barimo umuhanzikazi w’umunyarwanda uba mu Bufaransa, Nirere Shanel, umuraperi ufite inkomoko mu Rwanda Gaël Faye, Injoge, Umubyinnyi ukomoka muri Congo Faustin Linyenkula, Amalon, Ice Nova, Nelson Gahima, Justin Cubaka n’abandi.

Gaël Faye azataramira i Kigali avuye i Goma muri Amani Festival, azahuriramo n’abandi bahanzi barimo Butera Knowless.

By’umwihariko Gaël Faye azavuga ku gitabo cye yise ‘Petit Pays’ kiri no gukorwaho filime iri gukinirwa mu Karere ka Rubavu.

Iri serukiramuco rizajya ritangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba risozwe saa yine z’ijoro. Isaano Arts Festival yagiye inyuramo abahanzi bakomeye nka Nneka wo muri Nigeria, Ally Keita wo muri Mali, itsinda Dub Inc ryo mu Bufaransa n’abandi.

Nirere Shannel yiteguye gutaramira abatuye i Kigali
Gaël Faye azagaruka no ku gitabo cye Petit Pays
Isaano Arts Festival izitabirwa n'abahanzi benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza