00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gabiro The Guitar yatsinze urubanza yishyuzwagamo arenga miliyoni 10 Frw

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 October 2024 saa 09:36
Yasuwe :

Gabiro The Guitar uri mu bahanzi bamaze igihe mu muziki w’u Rwanda ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo gutsinda urubanza yari amaze igihe aregwamo na Evolve Music Group Ltd bakoranye.

Evolve Music Group Ltd yakoranye na Gabiro The Guitar yari yamuregeye Urukiko rw’ubucuruzi imusaba kuyishyura arenga miliyoni 10 Frw yavugaga ko ayirimo nk’umwenda.

Ni ikirego cyatangiye muri Mutarama 2024, ubwo Gabiro The Guitar yari amaze gutandukana n’iyi sosiyete, bakamwishyuza miliyoni 5Frw nk’imari shingiro yari yiyemeje gutanga mu kuyishinga afatanyije n’uwitwa Muhaturukundo Gilbert.

Iyi sosiyete yashinzwe mu 2021 yavugaga ko uyu muhanzi atigeze atanga imari shingiro ye bituma imikorere yayo igenda nabi kugeza ubwo yayisohotsemo mu 2022.

Ibi byatumaga bamwishyuza imari shingiro ingana na miliyoni 5Frw, igice cy’ideni ry’imisoro ya miliyoni 2Frw iki kigo cyarimo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro ndetse n’arenga miliyoni 5Frw bavugaga ko bamushoyemo mu bikorwa by’umuziki we.

Mu nyandiko mvugo y’urubanza rwasomwe ku wa 15 Ukwakira 2024, Urukiko rw’Ubucuruzi rwagaragaje ko ikirego cya Evolve Music Group Ltd nta shingiro gifite.

Urukiko rwemeye kandi kwakira ikirego kiregera kwiregura cyatanzwe na Gabiro rugisuzumye rusanga gifite ishingiro, rwemeza ko nta mwenda uyu muhanzi abereyemo Evolve Music Group Ltd.

Urukiko rwahise rutegeka iyi sosiyete kwishyura Gabiro The Guitar igihembo cy’umunyamategeko yakoresheje kingana n’ibihumbi 500 Frw ndetse n’amafaranga y’ikurikiranarubanza angana n’ibihumbi 100Frw.

Gabiro The Guitar yatsinze urubanza yaregwagamo na Evolve Music Group

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .