00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gabiro Guitar yatsinze urubanza yaregwagamo umwenda w’arenga miliyoni 10 Frw

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 May 2025 saa 11:52
Yasuwe :

Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwategetse ko sosiyete ya Evolve Music Group Ltd yishyura Gabiro Girishyaka Gilbert wamamaye mu muziki nka Gabiro Guitar, ibihumbi 900 Frw nyuma yo gutsindwa urubanza mu bujurire.

Uru rubanza rwasomwe ku wa Gatatu tariki 30 Mata 2025.

Iyi sosiyete yavugaga ko uyu muhanzi ayibereyemo umwenda wa 10.850.000Frw. Yasabaga Gabiro Guitar kwishyura amafaranga y’imari shingiro ingana na miliyoni 5Frw, ndetse n’arenga miliyoni 5Frw bavugaga ko bamushoyemo mu bikorwa by’umuziki we.

Urukiko rwasanze ibyo birego byose nta shingiro bifite. Rwasobanuye ko nta kimenyetso na kimwe cyagaragaje ko Gabiro Guitar atatanze imari shingiro yari yemeye mu ishyirwaho ry’iyi sosiyete.

Ikindi kandi serivisi zivugwa na Evolve Music Group ko zahawe Gabiro, urukiko rwemeje ko zatanzwe mu gihe Gabiro yari akiri mu bayobozi n’abanyamigabane b’iyo sosiyete, bityo bidashobora kumwitirirwa ku giti cye.

Urukiko rwanzuye ko Evolve Music Group Ltd yishyura Gabiro Guitar amafaranga ibihumbi 300 Frw y’igihembo cy’umunyamategeko we mu bujurire, ibihumbi 100 Frw y’ikurikiranarubanza n’ibihumbi 500Frw y’igihembo cy’uwamwunganiye mu mategeko.

Evolve Music Group ifite amahirwe yo kujuririra mu Rukiko rw’Ikirenga, mu gihe yaba itanyuzwe n’iki cyemezo.

Mu 2022 nibwo Gabiro Guitar yavuye muri Evolve Music Group yamufashaga mu muziki, asigira imigabane yose Muhaturukundo Gilbert bari basanzwe bakorana. Uyu muhanzi yavuyemo nyuma y’umwaka umwe yari amazemo.

Gabiro yatsinze bwa kabiri Evolve Music Group yahoze imufasha mu muziki
Muhaturukundo Gilbert (ubanza ibumoso) niwe umaze iminsi ashyiditse mu nkiko na Gabiro Guitar bakoranye muri Evolve Music Group

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .