00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gabiro Guitar yakoze impanuka

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Nyakanga 2021 saa 12:44
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Gabiro Gilbert [Gabiro Guitar] uri mu banyempano b’abanyarwanda, yakoze impanuka y’imodoka, Imana ikinga akaboko.

Ni impanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nyakanga 2021 i Nyamirambo kuri 40 aho imodoka yarenze umuhanda igashaka kwinjira mu rugo rw’umuntu. Yari kumwe na DJ Theo ndetse na Producer Niz Beats.

Umwe mu bantu ba hafi ba Gabiro yabwiye IGIHE ko aba bombi bahise bashaka uko bajya kwa muganga kuko bagize ibikomere.

Ati “Bahise bashaka uko bajya kwa muganga bari bagize ibikomere ariko ntabwo bavunitse.”

Gabiro yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘‘Kaka dance’’, ‘‘Karolina’’ yakoranye na Dream Boys, "Byakubera", "Umusonga", "Special", "Do re mi fa sol" n’izindi.

Mu minsi ishize yasohoreye icya rimwe indirimbo eshatu ziri kuri EP yise ‘Criminal Love’ iriho indirimbo yise ‘Igikwe’ yahuriyemo na Confy inakunzwe cyane muri iki gihe kuko imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 500 kuri Youtube. Gabiro the Guitar yiteguye ko umwaka utaha azasohora album.

Reba zimwe mu ndirimbo Gabiro aheruka gushyira hanze

Imodoka aba basore barimo yarenze umuhanda
Gabiro yakoze impanuka ubwo yari ari kujya kuri studio
Producer NizBeatz yari kumwe na Gabiro ubwo bakoraga iyi mpanuka
DJ Theo wari kumwe na Gabiro, mu minsi ishize nabwo yari yakoze impanuka ya moto Imana ikinga akaboko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .