Fuse ODG yatwitse ishusho ya Yezu, avuga ko ari nyirabayazana w’ivangura na Jenoside

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Nyakanga 2020 saa 04:32
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’Umunya-Ghana ukorera umuziki mu Bwongereza, Nana Richard Abiona wamamaye nka Fuse ODG, yagaragaye mu mashusho atwika ifoto ya Yezu, ayigaragaza nka nyirabayazana w’ingorane Afurika yagiye ihura nazo ziganjemo ivangura.

Uyu muhanzi wamamaye muri Afrobeat, mu myemerere ye avuga ko atari byo kuba abakirisitu benshi bafata amafoto ya Yezu bakayamanika mu nsengero no mu nzu.

Yavuze ko ifoto ya Yezu ari ikimenyetso cyo gukandamizwa, ndetse ari imbuto y’abanyagitugu barimo Adolf Hitler, ivangura ryabaye muri Afurika y’Epfo rizwi nka Apartheid, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’ibindi.

Ati “Nk’Abanyafurika barenganywa, dushobora kwizera ko abadukandamiza bashobora gukora igikwiye ariko ntidushobora kubishingiraho. Tugomba gufata ukwizera kwacu mu biganza byacu. Dufite inshingano zo guhagarara ku kuri kwacu kandi bitangirira kuri ibi (yerekana ishusho ya Yezu). ”

Akomeza ati “Iyi ni imbuto. Ngiyo imbuto yabyaye [Adolf] Hitler n’inyigisho ze. Ngiyo imbuto yabyaye KKK (Ku klux klan), ivanguramoko muri Afurika y’Epfo, Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994; abantu bafite ibara ryera ku isi yose kugeza ubu nk’uko tuvuga, kandi urutonde rukomeza […]”

Yavuze ko atari byo kuramya ishusho iyo ariyo yose, kubera ko Bibiliya ibuza kuba umuntu yakwiremera ishuyo mu isura y’umugabo cyangwa umugore, ngo ayisenge nk’imana.

Yakomeje ati “Iyi ni ingengabitekerezo nongere mbisubiremo muri Bibiliya ntaho byanditse. Dukeneye gukuraho iyi shusho (yavugaga iya Yezu, anayifashe mu ntoki) tukaramya Imana mu kuri no mu mwuka. Ifoto nk’iyi zikwiye gukurwa mu rusengero urwo ari rwose muri Afurika.”

Yavugaga ko nta mpamvu yo gufata ifoto ya Yezu w’umuzungu mu gushushanya Imana, ko Abanyafurika badakwiye kwemera ibintu byose bazanirwa n’ubukirisitu.

Yamaze kuvuga aya magambo agenda akurura hasi ya foto ya Yezu yari afite mu ntoki, ayinaga mu muriro.

Fuse ODG w’imyaka 31 yamamaye mu bihangano bitandukanye birimo ‘Million Pound Girl’, ‘Antenna’, ‘Azonto’, ‘Dangerous Love’ yakoranye na Sean Paul n’izindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .