Umwe mu nshuti za hafi z’uyu musore yabwiye IGIHE ko atazi neza igihugu akomokamo ariko avuga ko icyo azi ari uko ari umwarabukazi.
Yakomeje avuga ko umukunzi wa Fred Lyon bamaranye igihe, ndetse akunze kumusura mu Rwanda na we akajya kumureba iwabo.
Ati “Bamaranye igihe kitari gito baziranye banakundana. Bakunze no gusurana cyane ngo urukundo rwabo rutazakonja.”
Uwaduhaye amakuru yavuze ko umukunzi wa Fred Lyon yitwa Rawiya; aba bombi nubwo bataremeza itariki y’ubukwe neza ariko nabwo buri hafi.
Fred Lyon amaze imyaka ine akora akazi ko gucuruza imyambaro itandukanye, inkweto n’ibindi. Akundwa na benshi kuko agira imyambaro igezweho. Afite iduka ryitwa Lyon Store.
Ubaze umubare w’ibyamamare amaze kwambika ntiwawurangiza kuko uhereye kuri Bruce Melodie, Shaddy Boo, Queen Cha, Safi Madiba, Dj Toyxxk, Marnaud n’abandi benshi bose bakunze kurimba ariwe babikesheje.
Mu 2019 yabwiye IGIHE ko gucuruza yabitangiye kuva kera yiga muri kaminuza mu Bushinwa, akaza kubona ko ari impano ye.
Ati “Ni ibintu byari bisanzwe bindimo. Nkiri muri kaminuza nabwo nari umucuruzi, hari ukuntu ushobora kuba ukora aka kazi ariko nta biro ugira, rero niko nakoraga. Nabikoze nkiri mu ishuri mbona byavamo umugati.”
“Aho nasoreje kaminuza naratangiye, abantu baramenya nanjye icyo bakeneye ndakimenya. Nize mu Bushinwa, ibijyanye n’ubushabitsi mpuzamahanga. Aho nigaga nakundaga gutembera mu masoko atandukanye ugasanga ni njye uhorana ibintu bishya, bikaba ngombwa ko bagenzi banjye banyifashisha, nkagenda mbibonamo inyungu nke ndabikomeza kuko nabonaga ari impano yanjye.”
Yemeza ko atatangiye gukora agamije kwambika abantu imyenda gusa ahubwo yari afite na gahunda yo gukora ikintu cyiza gituma umuntu yambara ibijyanye kandi akaberwa.
Kuri we ngo abashaka kurimba buri wese aza afite igitekerezo cy’uko ashaka kuberwa ariko na Fred bitewe n’uko akubona akaba yakongereraho ibindi bitekerezo byatuma wambara mu buryo bunogeye ijisho.
Muri iyi minsi iduka rye ryambika cyane cyane abagabo ariko ubu ashaka gufungura iduka ryihariye ry’abagore.






Reba ikiganiro uyu musore yigeze kugirana na IGIHE
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!