Nyuma y’imyaka itatu ari mu munyenga w’urukundo n’umukunzi we, Fofo kuri ubu yemereye IGIHE ko bari gutegura ubukwe ndetse imyiteguro igeze kure.
Biteganyijwe ko ubukwe bw’aba bombi buzaba ku wa 2 Ukwakira 2022.
Ati “Imyiteguro ubu twayitangiye mu minsi iri imbere ni ukurushinga. Nibaza ko itariki yamaze gusohoka igisigaye ari uko umunsi ugera.”
Mu minsi ishize uyu mukobwa yahishuye ko yahuye n’uyu musore bwa mbere amutira telefone yo guhamagaza inshuti ye.
Ati “Ni umusore w’Umurundi ariko ufite imiryango muri Tanzania, twamenyanye kuva mu 2018 ubwo yari yaje mu Rwanda. Twahuriye ahantu telefone yanjye yanzimanye kandi uwo nari ngiye kureba nkeneye kumuhamagara, antiza iye birangira dutangiye kuvugana.”
Fofo asanzwe azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera filime akinamo ndetse n’ikimero cye gitangarirwa na benshi. Umusore bagiye kurushinga ni umuhanzi ariko utaramenyekana.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!