00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fireman yongeye kwitaba Urukiko

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Ukwakira 2021 saa 03:43
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Ukwakira 2021, umuraperi Uwimana Francis benshi bazi nka Fireman yongeye kwitaba Urukiko rukuru rwa Gisirikare, aburana ku iperereza ryakozwe n’Urukiko ku byaha we n’abandi 10 bareganwa bakurikiranweho n’Ubushinjacyaha.

Abantu 11 barimo na Fireman bakurikiranyweho n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare icyaha cyo gukubita no gukomeretsa abagororwa b’i Iwawa.

Nyuma y’Uko Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwakiriye ubujurire yaba ubw’Ubushinjacyaha n’ubw’abaregwa, rukanabuburanisha tariki 7 Kamena 2021, Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwafashe icyemezo cyo kujya gukorera iperereza ku kirwa cya i Iwawa ahakorewe ibyo byaha.

Fireman kimwe n’abo bareganwa bari bahawe dosiye y’ibyo Urukiko rwakuye ahabereye ibyaha ari na byo bagombaga kujyaho impaka imbere y’inteko iburanisha.

Uyu muraperi ubwo yavugaga ku byavuye mu iperereza ry’urukiko, yaburanye ahakana ibyavuzwe n’abatanze amakuru ko yaba yarakubise abagororwa bagenzi be.

Yavuze ko nawe nk’umugororwa nta bushobozi yari kugira bwo gukubita umugororwa mugenzi we nta biryozwe.

Yongeyeho ko nk’umugororwa iyo aba yarabikoze yari kuba yararegewe ubuyobozi bw’ikigo, ariko nkuko yabigaragaje mu bitabo biranga imyitwarire ye ngo ntahagaragara ko yarezwe ibi byaha.

Fireman akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa Vedaste Twagirumukiza na Gisubizo Fabien. Icyakora bitewe nuko mu Rukiko rwa gisirikare rwamugize umwere ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa Gisubizo Fabien, ntiyigeze yifuza kumuburana.

Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa Twagirumukiza Vedaste, Me Irene Bayisabe wunganira Fireman mu mategeko, yavuze ko umukiriya we arengana kuko ubwo umuganga w’ikigo cya Iwawa yamubazwagaho n’Urukiko yavuze ko atamuzi.

Ati “Umuntu wagombaga gutanga ubuhamya ni muganga, ariko mu by’ukuri we avuga ko atazi uyu mwana Fireman ashinjwa gukubita.”

Kimwe n’umukiliya we, uyu munyamategeko yavuze ko mu gitabo cy’imyitwarire, Fireman ntaho yigeze ashinjwa icyaha cyo guhohotera undi mugororwa uwo ari we wese.

Uyu munyamategeko yasabye Urukiko ko umukiliya we yagirwa umwere bitewe n’ibimenyetso yari amaze kuvuga.

Urukiko Rukuru rwa gisirikare rumaze kumva iburanisha, rwanzuye ko rugiye kwiherera rugasuzuma ibyifuzo by’ababuranyi rukazasomwa tariki 10 Ugushyingo 2021.

Fireman yari yasabye kugirwa umwere, Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa imyaka 15

Fireman yaherukaga kwitaba Urukiko Rukuru rwa Gisirikare tariki 7 Kamena 2021.

Mu mpera z’umwaka ushize Urukiko rwa Gisirikare rwagize abere batatu mu baregwa muri dosiye imwe na Fireman, mu gihe we n’abandi bakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 Frw. Icyakora abahawe ibi bihano bahise bajuririra iki cyemezo.

Bitewe n’uko ibihano bahawe kimwe n’abagizwe abere bitanyuze Ubushinjacyaha bwa gisirikare, bwahise bujurira Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Ubushinjacyaha buvuga ko butumva impamvu Urukiko rwa gisirikare rwirengagije ibimenyetso byatanzwe, hakagira abagirwa abere naho abandi bagahabwa ibihano birimo inyoroshyacyaha kandi batarigeze bacyemera cyangwa ngo hagaragazwe ibyashingiweho bahabwa ibihano bito.

Ubu bujurire bw’Ubushinjacyaha bwahuriranye n’ubw’abaregwa barimo na Fireman bagaragarije Urukiko ko batanyuzwe n’imikirize y’urubanza, kuko bahanwe kandi ku bwabo bumva ari abere.

Fireman ari kuregwa muri dosiye imwe n’abayobozi batatu bahoze bayobora Ikigo Ngororamuco cya Iwawa, abasirikare batanu n’abandi bahoze ari abayobozi b’abanyeshuri babiri.

Fireman yongeye kwitaba Urukiko, hagibwa impaka ku byavuye mu iperereza rwakoreye ahabereye icyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .