Fireman yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge no gukoresha agakingirizo mu rubyiruko

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Ugushyingo 2019 saa 09:27
Yasuwe :
0 0

Fireman yifashishije ibitaramo atumirwamo yiyemeje kuzakora ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge no gukoresha agakingirizo mu rubyiruko.

Uyu muraperi ku Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2019 ubwo yataramiraga mu kabyiniro ka Suncity i Nyamirambo yaratunguranye akangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge ndetse no gukoresha agakingirizo.

Akigera ku rubyiniro nyuma yo kuririmba indirimbo ebyiri, Fireman yahagaritse gahunda zindi afata umwanya wo kuganira n’abakunzi be bari bamwishimiye bikomeye.

Yagize ati”Ariko mwibuke kapote, siko bimeze? Icya kabiri mwirinde ibiyobyabwenge, njyewe byari byarangize umugore ariko narahukanye. Ibingibi ndi kubikubwira kuko ngukunda ntabwo nifuza ko wazabona ibyo nabonye. Ibiyobyabwenge mubyirinde, ikindi nujya kubikora ukoreshe agakingirizo.”

Nyuma yo guha abakunzi be izi mpanuro yahise akomeza igitaramo ashimisha abakunzi be mu ndirimbo ze zinyuranye kandi zikunzwe mu rubyiruko.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma y’iki gitaramo, Fireman yavuze ko izi nyigisho yiyemeje kujya aziha urubyiruko mu gihe azajya aba yabonye amahirwe yo kugira aho ataramira.

Ati” Njye narabivuze kenshi, nakoresheje imbaraga nyinshi nishora mu biyobyabwenge ndetse nkanabyamamaza, ubu ngomba gukoresha izikubye kenshi mbirwanya .”

Yongeyeho ko uyu muhigo yawihaye nyuma yo kugororwa. Fireman ahamya ko ari we jwi urubyiruko rukeneye kumva ribabwira ububi bw’ibiyobyabwenge cyangwa kudakoresha agakingirizo.

Ati” Nibyo koko haba inama zo kubigisha, ariko nizera ko iyo mbibabwiye njye bakunda, njye wabibayemo banyumva kurusha undi wese.”

Uyu muraperi yavuze ko uyu ari umukoro ukomeye yihaye kandi azawurangiza kuko azi neza akamaro bizagirira urubyiruko.

Fireman ni umwe mu rubyiruko ruherutse kuva i Wawa aho yari yagiye kugororerwa kubera gukoresha ibiyobyabwenge, yavuyeyo yabizinutswe ndetse ahamya ko agomba gukora uko ashoboye kose akereka urubyiruko ububi bwabyo mu gihe agikora umuziki cyangwa agikunzwe narwo.

Fireman yiyemeje kujya yigisha urubyiruko aho azajya ataramira hose
Fireman yahanuye urubyiruko rw'i Nyamirambo kureka ibiyobyabwenge no gukoresha agakingirizo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .