Ibi Fireman yabikomojeho mu kiganiro ‘Kulture talk’ yagiranye na IGIHE, aha akaba yagaragaje ko mu gihe benshi mu baraperi bari bakomeye mu myaka yashize banyuraga mu bihe bibakomereye, we yashikamye ntatume Hip Hop bayizimya burundu.
Ati “Ndashimira Riderman kuko ni umuntu wakomeje guhangana nabyo arahatubera, kabone ko twagiye duca mu bintu bitandukanye ariko we akabigumamo. Ikintu kirenze ni uko yabigumyemo ku buryo babuze uko babirimbura burundu.”
Fireman ahamya ko iyo Riderman atahaba ngo aryame ku njyana ya Hip Hop ayihagarariye, byari gushoboka ko iyi njyana yari kwibagirana, bityo avuga ko amugomba icyubahiro gikomeye ku bw’ibyo.
Ati “Yagumye hafi aho bakabura ukuntu babirimbura burundu […] ni umuntu ukomeye ku njyana ya Hip Hop kandi rwose kuri njye murimo icyubahiro ku bw’ibyo bintu.”
Fireman ahamya ko Riderman yanyuze muri ibi mu gihe bagenzi be bari bafite amazina akomeye banyuraga mu nzira zari zibakomereye zirimo gufungwa abandi bari mu bigo ngororamuco.
Ibi Fireman abikomojeho mu gihe mu myaka yashize yaba we n’abo mu itsinda rya Tuff Gangs babaga bahanganye na Riderman cyane ko ari bo bari ku gasongero ka Hip Hop Nyarwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!