Fireman yahishuye uko umukobwa yambitse impeta yari yaratangiye kumukura ku biyobyabwenge mbere yuko ajyanwa i Iwawa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 Kanama 2020 saa 10:19
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’injyana ya Hip hop, Uwimana Francis uzwi nka Fireman mu minsi ishize yaratunguranye agaragaza amashusho ye apfukamye n’ivi rimwe mu ruziga rw’indabo, ibizwi nko gutera ivi, yambika impeta umukobwa witwa Kabera Charlotte bateganya gushyingiranwa mu minsi ya vuba.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu muraperi yakomoje ku mpamvu yatumye afata icyemezo akambika impeta Kabera.

Fireman yavuze ko uyu mukobwa yamweretse itandukaniro n’abandi yari yarigeze abona.

Yahishuye ko uyu mwari witegura kuba umugore bahujwe n’ibirori by’isabukuru y’amavuko y’inshuti yabo. Bamaranye imyaka ibiri bakundana.

Yagize ati “N’igihe nari i Iwawa twarakundanaga. Umukobwa uba warafunze umwuka akagukunda mu bihe bibi nk’ibyo, urumva mu bihe byiza byagenda gute?”

Yavuze ko igihe yari i Iwawa uyu mukobwa atabashije kumusura ariko ngo yamutumagaho abantu batandukanye ku buryo batigeze baburana.

Yahishuye uko yajyanywe i Iwawa hashize iminsi umukunzi we agerageza kumukura ku biyobyabwenge.

Yagize ati "Ni umuntu wageragezaga kumbuza kunywa ibiyobyabwenge, ni umwe mu bantu bake banyigishije kubireka nkabumvira. Igihe rero niteguraga kubivaho nibwo naje kujyanwa i Iwawa."

"Ni we muntu wenyine nabashije kumva kuko abandi babaga babimbwira bameze nk’abanyishongoraho. We yarabimbwiye numva ndabyumvishije kabisa, yari ababaye nabonaga bimubabaje nanjye nsanga nkwiye guhitamo ibiyobyabwenge cyangwa umukobwa. Amahitamo yagombaga kuba we.”

Fireman yavuze ko ubwo bamujyanaga byamubabaje ariko ntiyacika intege akomeza kumuba hafi.

Yongeyeho ko igihe yavaga i Iwawa yari afite ubwoba bw’uko umwaka bari bamaze batabonana yari gusanga umukobwa yarahinduye gahunda. Icyakora ku bw’amahirwe ngo yasanze akiri uwo yasize bituma urukundo rukomereza aho.

Ku munsi wo gutera ivi, Fireman avuga ko yari afite ubwoba bwinshi, ati “Nari nzi ko agiye guhita yisohokera, njya mbona amashusho y’abasore batera ivi umukobwa agahita yigendera, nanjye rero nari mfite ubwoba.”

Ikijyanye n’ubukwe Fireman avuga ko nta byinshi yabivugaho kuko atazi neza igihe buzabera.

Ati ”Sinavuga ngo ni ejo cyangwa ejobundi ahubwo igihe nikigera tuzabibabwira tu. Sinabishyira ku mugaragaro ariko amaherezo y’inzira ni mu nzu.”

Hashize igihe gito uyu musore avuye kugororerwa Iwawa aho yajyanywe bivugwa ko yabaswe n’ibiyobyabwenge, gusa nyuma y’igihe gito agarutse ubuzima bwe bugaragaza impinduka zikomeye zirimo no gufata icyemezo
cyo kurwubaka.

Ikiganiro na Fireman

Fireman yahishuye uko uyu mukobwa yambitse impeta yari yaratangiye kumukura ku biyobwabwenge mbere yuko ajyanwa i Iwawa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .