Uyu muraperi yijyanye i Huye muri ‘Isange Stop Center’, aho yifuzaga kumarana igihe n’umuhanga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe uri kumufasha kongera kubaka ubushobozi mu bijyanye n’imitekerereze.
Fireman kuri ubu bigaragara ko amerewe neza i Huye, yerekejeyo muri Mutarama 2025, amakuru avuga ko asigajeyo igihe gito akaba yataha akongera gukomeza umuziki nk’ibisanzwe cyane ko hari album yagiye atangiye gukoraho, aho yifuza kuyisohora muri uyu mwaka.
Iki gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Huye ku wa 28 Gashyantare 2025 cyaherekeje irushanwa rya ‘Tour du Rwanda’ ryari ryahageze rivuye mu Karere ka Rusizi.
Ubwo ibi bitaramo byari bigeze i Huye, abategura ibi bitaramo bahuye na Fireman bemeranya ko uyu muraperi agomba gususurutsa abakunzi b’umuziki bari bakoraniye muri ‘Car Free Zone’.
Uretse Fireman, iki gitaramo cyaririmbyemo abandi bahanzi barimo Bwiza, Bushali, Juno Kizigenza, Mico The Best na Senderi Hit.
Ibi bitaramo byatangiriye mu Karere ka Musanze byakomereje i Rubavu mbere y’uko bigera i Huye aho bigomba kuva byerekeza mu Mujyi wa Kigali tariki 2 Werurwe 2025.















Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!