Fireman mu rubyiruko rusaga 1600 rwasezerewe i Iwawa (Amafoto na Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Nzeri 2019 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko 1678 rumaze igihe rugororwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, rwasoje amasomo kuri uyu wa 20 Nzeri 2019.

Ni umuhango wabereye muri iki kigo giherereye rwagati mu Kiyaga cya Kivu, ahakoraniye abayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse n’Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) Bosenibamwe Aimé.

Buri wese wafashe ijambo muri uyu muhango yibukije uru rubyiruko ko ari amahirwe ruhawe yo gukurwa mu biyobyabwenge no mu migenzereze mibi, bakigishwa ku buntu. Basabwe kubyaza umusaruro aya mahirwe no kutazongera kugwa mu mutego w’ibyatumye bajyanwa muri iki kigo.

Guverineri Munyantwali yabwiye uru rubyiruko ko usibye kuba uwasubiye mu mico yamujyanye Iwawa yasubizwayo, ubundi yakabaye ajyanwa mu butabera akaryozwa ibyaha aba yakoze, bityo ntakomeze kuba ikibazo muri sosiyete.

Usibye guhabwa impamyabumenyi z’uko barangije inyigisho zabo, abitwaye neza kurusha abandi bagenewe impano zizabafasha mu buzima bushya batangiye.

Umuraperi Fireman ni umwe mu banyeshuri barangije Iwawa mu gihe asizeyo bagenzi be barimo Young Tone na Neg G The General.

Kugeza ubu Ikigo Ngororamuco cya Iwawa kimaze kunyuzwamo urubyiruko rusaga 16 911 rwasubijwe mu buzima busanzwe.

Muri bo, abasaga 7249 bahungukiye ubumenyi burimo gusoma, kwandika no kubara n’ubundi bumenyi bwibanze bubafasha kwibeshaho mu buzima busanzwe.

Aha hari kugororerwa urubyiruko rugera ku bihumbi bine
Abayobozi mu nzego zitandukanye bari bitabiriye uyu muhango
Fireman (ubanza iburyo) yari mu b'imbere mu karasisi k'uru rubyiruko
Abitwaye neza bahawe ibikoresho bizabafasha mu myuga bize
Alain Numa ukora muri MTN yatangaje ko iyi sosiyete yemereye batatu barangije i Iwawa kubaha igishoro bagakora ubucuruzi bw'ibikorwa bya serivisi zayo (agents)
Umuyobozi Mukuru wa NRS, Bosenibamwe Aimé, avuga ijambo
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwali Alphonse yasabye abarangije amasomo kwirinda imyitwarire yazatuma basubira aha hantu
Bafatanye ifoto y'urwibutso

Amafoto na Video: Salomo George


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza