Hashize amezi make Fille Mutoni arangije kwitabwaho mu kigo cy’ubuvuzi bwihariye, aho yamaze hafi amezi atandatu ahabwa ubufasha kubera gukoresha ibiyobyabwenge bikaze.
MC Kats yagaragaye inshuro nyinshi yita kuri Fille Mutoni mu bihe bikomeye yanyuragamo, ndetse kenshi akamenyesha itangazamakuru uko ameze.
Uru ruhare rwa MC Kats mu mibereho ya Fille Mutoni, cyane mu muziki no mu buzima bwe bwite, rwahaye bamwe icyizere cy’uko bashobora kuba barongeye gukundana nk’uko byahoze.
Fille Mutoni yashyize akadomo kuri aya makuru ubwo yari mu kiganiro ‘Ekyooto’ yahuriyemo n’abandi bahanzi nka Eddy Kenzo, Allan Toniks, Anne Kansiime, na Liliane Mbabazi.
Muri iki kiganiro, Fille Mutoni yatangaje ko ari wenyine kandi atiteguye kongera kwinjira mu bijyanye n’urukundo.
Uyu muhanzikazi yavuze ko ikintu ahugiyeho muri iyi minsi ari ukwiyitaho no kwikunda kugira ngo abashe gusoza neza urugendo rwo gukira.
Yavuze ko muri iki gihe ameze neza kandi yishimye, ahamya ko atiteguye kongera gushyira mu kaga ubuzima bwe bwo mu mutwe yinjira mu rundi rukundo.
Uyu muhanzikazi yavuze ko akomeje urugendo rwo kwiyubaka no kwiyitaho yaba mu buryo bw’imitekerereze no mu buzima busanzwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!