Iri serukiramuco ryatangiye ku wa 22 Gashyantare 2025, kugeza ku wa 01 Werurwe 2025.
Iyi filime mbarankuru ya Kivu Ruhorahoza yegukanye umwanya wa gatatu mu cyiciro cya filime mbarankuru ngufi. Iki gihembo yahawe cyiswe “Poulain de Bronze Court Métrage Documentaire”. Iyi filime igaragaraza ubuzima bw’imfungwa iba yitegura gusubira mu muryango mugari.
Kivu Ruhorahoza w’imyaka 43 wegukanye iki gihembo ubusanzwe ni umuyobozi ,umwanditsi wa filime akaba na producer wazo. Azwi muri sinema ku rwego mpuzamahanga kubera filime zitandukanye.
Uretse Kivu, Umunya-Burkina Faso Dany Kouyaté yegukanye igihembo nyamukuru muri iri serukiramuco rya FESPACO cyizwi nka “Étalon de Yennenga”, abikesheje filime yise “Katanga, La Danse Des Scorpions” yashyize hanze mu 2024.
Mu myaka 55 iri serukiramuco rimaze uyu mugabo yabaye Umunya-Burakina Faso wegukanye iki gihembo wa gatatu nyuma ya Idrissa Ouédraogo wagitwaye mu 1991 na Gaston Kaboré waherukaga kucyegukana mu 1997. Iki gihembo kandi mu 2019 cyatashye mu Rwanda kuko Joël Karekezi yacyegukanye kubera filime ye “Mercy of the Jungle”.
Izindi filime filime z’Abanyarwanda zitwaye neza muri uyu mwaka ni iya Myriam Uwiragiye Birara yise “The Briade” yahawe igihembo cyiswe ‘Prix Spécial UNFPA’ kiri mu byatanzwe mu ijoro ryo ku wa 28 Gashyantare 2025, umunsi ubanziriza uwa nyuma.
Icyo gihe kandi indi filime igaragaramo Umunyarwanda yitwa “Augure” irimo Umuhire Eliane ukinamo yitwa ‘Tshala’, yanditswe ikanayoborwa na Baloji Tshiani ukomoka muri RDC nayo yatwaye igihembo.
Izindi zari zihatanye z’abanyarwanda zirimo ‘Nyampeta’, mu gihe kandi na “DIDY” ya Gaël Kamilindi yari ihatanye, mu cyiciro cy’indende cyane ko ifite iminota 83.
Indi filime nyarwanda yari ihatanye muri ibi bihembo ni iyitwa “Phiona, La Fille De Madrid” ya Mutiganda Wa Nkunda, “Minimals In A Titanic World/Un Monde” ya Philbert Aimé Mbabazi Sharangabo na “Relative” ya Deus Dedit Sangwa. Izi zose ntabwo zagize amahirwe yo kwegukana ibihembo.
Indi filime itahiriwe muri ibi bihembo ni “Fight Like A Girl’’ ya Matthew Leutwyler, igaragaramo Umunya-Afurika y’Epfo, Ama Qamata wamamaye muri “Blood & Water’’ iri kuri Netflix n’Abanyarwanda nka Mazimpaka Jones Kennedy, Arthur Nkusi, Malaika Uwamahoro, Simon Rwema, Bahari Ruth na Aline Amike.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!