’Captain Mbaye’ ni filime igaruka ku nkuru y’umusirikare woherejwe mu Rwanda n’umuryango w’Abibumbye (UN), ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga, akaza gufatwa nk’intwari kubera gutabara Abatutsi benshi mu gihe byari bigoye kandi na we byari gushyira ubuzima bwe mu kaga.
Iyi filime ya Karekezi Joël yatoranyijwe mu zizaterwa inkunga n’ikigo cya ‘Red Sea Fund’, gisanzwe gifasha abantu bafite impano mu gukora ibijyanye na filime, kuzandika, filime z’abana, filime mbara nkuru n’izindi, bakorera mu bihugu bya Afurika.
Ni yo filime yonyine y’Umunyarwanda yatoranyijwe mu zizaterwa inkunga zirimo iy’umunya-Tunisia, Mehdi M. Barsaoui, Ameer Fakher Eldin ukomoka muri Syrie n’abandi.
Uyu mugabo w’imyaka 37, yatwaye ibihembo bitandukanye ku rwego mpuzamahanga kubera filime yanditse akanazikora harimo ‘The pardon’ yakoze mu 2009 n’igice cyayo cya kabiri yakoze mu 2013, ‘The Mercy of the Jungle’ yakoze mu 2018 n’iyi ya ‘Captain Mbaye’ azasohora muri uyu mwaka.
Yatsindiye ibihembo birimo ‘The Golden Impala Award’ bitangwa na Amakula Film Festival yo muri Uganda, igihembo cya Pan-African Film & TV Festival of Ouagadougou cyo muri Burkina Faso n’ibindi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!