Filime ya Dusabejambo iri guhatana mu bihembo bikomeye muri Madagascar

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Werurwe 2019 saa 10:05
Yasuwe :
0 0

Filime yitwa ‘Icyasha’ ya Marie Clémentine Dusabejambo iri guhatana mu iserukiramuco rikomeye muri Afurika rya Rencontres du Film Court rigiye kuba ku nshuro ya 14, muri Madagascar.

Filime ya Dusabejambo iri guhatana n’izindi zirimo iz’Abanya-Maroc, Algérie, Madagascar, Cameroun, Sénégal n’ahandi.

Uretse iyi filime, na Emmanuel Mugisha wayigaragayemo ari umukinnyi w’imena ari mu cyiciro cy’umukinnyi witwaye neza.

Marie Clémentine Dusabejambo ni umukobwa w’imyaka 32 wavukiye mu Mujyi wa Kigali.

‘Icyasha’ iri guhatana muri Rencontres du Film Court 2019 irimo ubuzima bw’umwana w’umuhungu, uba akunda gukina umupira w’amaguru ariko kubera kugira imyitwarire nk’iy’abakobwa, bagenzi be bakabimwangira.

Aza kwisanga mu Isi agomba kwerekana ko benshi bamwibeshyaho bakamukekera ibindi, akerekana ko ari umuhungu nk’abandi bose.

Iyi filime ye ‘Icyasha’ mu mwaka washize yitabiriye amaserukiramuco atandukanye, yari iri mu zahataniye ibihembo bya Baobab Awards in Film Africa 2018 bitangirwa mu Bwongereza ndetse mu ntangiro z’uyu mwaka yari ihatanye muri FESPACO.

Uyu mukobwa ni we wanditse filime ya Yves Montand Niyongabo yitwa ‘Maibobo’ yagiye hanze mu 2009. Iyi filime yamusheje ikuzo kubera amaserukiramuco atandukanye yitabiriye arimo Rotterdam International Film Festival, the Göteborg Film Festival na the Film Festival yabereye muri Afurika, Asia n’indi migabane.

Mu 2010 yatangiye umushinga wa filime ye ‘Lyiza’ ivuga inkuru ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kwibuka n’ubumwe n’ubwiyunge, yagiye hanze mu 2011.

Yerekanywe mu maserukiramuco atandukanye akomeye hirya no hino ku Isi arimo Tribeca Film Festival inamuhesha igihembo muri Carthage Film Festival.

"A Place for Myself" yavugiyemo imibereho n’ubuzima bw’abafite ubumuga bw’uruhu, yavuzemo umukobwa w’imyaka itanu uhabwa akato n’abandi banyeshuri bigana nawe, agashakisha ubuhungiro mu kigo yajya yihereramo atari kumwe n’abandi.

Yamuhesheje ibihembo birimo icyitiriwe Thomas Sankara muri Panafrican Film & Television Festival cyatanzwe mu 2017, i Ouagadougou muri Burkina Faso.

Dusabejambo ni umwe mu bakoze ku mishinga ya film zerekanwe mu iserukiramuco rya Zanzibar International Film Festival (ZIFF) 2018.

Emmanuel Mugisha wagaragaye muri filime 'Icyasha' nawe ari mu bari guhatana
Filime ya Dusabejambo ihatanye n'izindi zo mu bindi bihugu bya Afurika
Icyasha iri muri filime z'Abanyarwanda zikomeje guhatanira ibihembo mpuzamahanga bikomeye
Marie Clémentine Dusabejambo wakoze filime yitwa Icyasha irimo guhatanira igihembo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza