00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Wedding dress’, Filime ya Assia Mutoni ihatanye mu iserukiramuco rikomeye muri Amerika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Nyakanga 2021 saa 12:05
Yasuwe :
0 0

Filime ‘Wedding dress’ yakozwe na Mutoni Assia, yatoranyijwe mu zizahatana mu iserukiramuco ribera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryitwa Silicon Valley African Film Festival (SVAFF).

Silicon Valley African Film Festival (SVAFF) ni rimwe mu ma serukiramuco akomeye ya Sinema abera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igiye kuba ku nshuro ya 12 yikurikiranya. Kuri iyi nshuro izabera muri Leta ya California guhera tariki 8-10 Ukwakira 2021.

Iyi filime ngufi ‘Wedding dress’ Mutoni yagiye guhatanisha muri iri serukiramuco izaba iri kwerekanwa ku nshuro ya mbere.

Mutoni yabwiye IGIHE ko imiterere y’iyi filime izamenyekana nyuma yo kwerekanwa bwa mbere.

Ati “Ni filime y’urukundo, harimo inkuru y’umusore n’inkumi baba bitegura kurushinga ariko bakaza kugirana ibibazo biturutse kuri telefone. Ikindi kirimo ni uko aba bombi filime irangira bapfiriye rimwe ku munsi w’ubukwe bwabo.”

Ntabwo Mutoni yigeze avuga abakinnyi bagaragara muri iyi filime, igihe yakorewe, ingengo y’imari yatwaye mu ikorwa ryayo n’ibindi.

Filime ziri kwerekanwa muri iri serukiramuco zatangiye gutangwa tariki 12 Mata 2021 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2021.

Reba hano ’Gatarina’, imwe muri filime za Mutoni Assia

Filime ‘Wedding dress’ ya Assia Mutoni igiye guhatana mu Iserukiramuco rya Sinema rikomeye muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .