Filime wareba kuri Netflix ku buntu bidasabye kuba uri umufatabuguzi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Nzeri 2020 saa 05:50
Yasuwe :
0 0

Urubuga rwa Netflix rumaze kubaka izina mu kwerekana filime binyuze kuri internet, rwatangiye gufasha abatari abafatabuguzi barwo rushyiraho filime abantu bashobora kureba badasabwe kwishyura nk’uko byari bisanzwe.

Netflix kuri ubu ifite abafasheho ifatabuguzi bakabakaba miliyoni 200, yatangije icyo yise ‘Watch Free’ aho abantu bose bemerewe kureba filime n’ibiganiro byayo bimwe na bimwe ku buntu.

Bimwe mu byo abantu bashobora kureba ku buntu kuri uru rubuga harimo filime zikunzwe cyane.

Elite cyangwa se E L I T Ǝ: Iyi ni filime y’uruhererekane yo muri Espagne, ivuga ku banyeshuri bari mu kigero cy’ubugimbi n’ubwangavu. Ivuga ku kuntu bagiye bajya mu rukundo muri iyo myaka yabo mu ishuri, bikaza kugira ingaruka ku bucuti bwabo busanzwe ndetse no mu rukundo.

Iyi filime yagiye hanze mu 2018. Hamaze kujya hanze uduce twayo dutatu gusa. Igaragaramo abakinnyi basanzwe bazwi cyane barimo nka Miguel Herrán wamamaye muri Money Heist nka Río. Muri Elite ho akinamo yitwa Christian Varela.

Stranger Things: Iyi filime ivuga ku biteye ubwoba biri mu Isi. Yagiye hanze mu 2016.

Grace and Frankie: Iyi irimo Jane Fonda na Lily Tomlin nk’abakinnyi b’imena. Grace na Frankie baba bari mu kigero cy’imyaka 70 baza kuvumbura ko abagabo babo bakundana na buri umwe muri bo mu gihe cy’imyaka 10 kandi bo batari babizi. Batangira ubundi buzima bari kumwe babana.

Murder Mystery: Igaragaramo Jennifer Aniston na Adam Sandler. Iyi filime imara iminota 97, yagiye hanze mu 2019. Ivuga kuri couple bajya kurya ukwa buki bakaza kwisanga mu iperereza ry’umuherwe uba wishwe.

Love is Blind: Iyi imaze amezi make igiye hanze. Ivuga ku basore n’inkumi bahitanamo bataziranye bakagera aho kwambikana impeta.

The Two Popes: iyi ivuga ku bapapa babiri, Pope Benedict XVI na Cardinal Jorge Mario Bergoglio [Pope Francis]. Ishingiye ku nkuru yo gukeka ibiganiro aba bombi bashobora barigeze kugirana.

Bird Box: Iyi ishingiye ku gatabo gato byitiranwa ka Josh Malerman.

When They See Us: Yanditswe na Ava DuVernay. Ishingiye ku nkuru y’abagabo bashinjijwe gufata ku ngufu umugore.

Izindi zerekanwa ku buntu kuri Netflix harimo The Boss Baby Back in Business ndetse na Our Planet.

Netflix iri kunyuzwaho izi filime, ni Ikigo cy’Abanyamerika cyerekana amashusho binyuze kuri internet. Yerekana ibiganiro byo mu bihugu bitandukanye biciye kuri internet birimo nka filime mbarankuru n’iz’ubundi bwoko, ariko bigasaba kubanza kuba umufatabuguzi.

Netflix irebwa mu bihugu 190 hirya no hino ku isi. Yatangijwe n a Reed Hastings na Marc Randolph mu 1997 ari urubuga rwo kuguriraho CD na DVD by’amafilime, wamara kubisaba bakabikuzanira aho utuye.

Ishingwa rya Netflix, Marc na Reed bavuga ko igitekerezo cyaturutse ku yindi sosiyete Blockbuster yari ikomeye mu byo gutiza abantu za DVD ziriho filime n’imikino (games).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .