Iyi filime yahawe igihembo cya ‘Best Film on Women Empowerment & Gender Equity’ nka filime ishyigikira iterambere ry’umugore n’uburinganire.
Eric Kabera washinze Kwetu Films Institute na Rwanda Films Festival (Hillywood), avuga ko ikorwa ry’iyi filime ryashibutse ku mugore we Apôtre Alice Mignone Kabera, Umushumba Mukuru wa Noble Family Church akaba n’Umuyobozi wa Women Foundation Ministries.
‘The Woman in Me’, igaragaza imbaraga u Rwanda rwashyize mu gusubiza imbaraga abagore no gushyira umucyo ku bibazo bahura na byo, ihohoterwa bakorerwa n’ibindi.
Eric Kabera avuga ko ireba abagore bose muri rusange ku ruhare bagira mu iterambere rya sosiyete.
Ati “Iyi filime ntireba umugore wanjye gusa nubwo rwose arimo, narebye iterambere ry’abagore n’imbogamizi bahura na zo. Ndeba kandi imyumvire itandukanye ihari haba ku bagabo ndetse no ku bagore. Iyi filime igamije gufasha imiryango.’’
Mu myaka 26 amaze abana n’umugore we, Eric Kabera avuga ko kuba bakora ibintu bitandukanye bidatuma hari ibyo badahuza kuko bungurana ibitekerezo ku byo buri wese akora ndetse n’abana babo bakabigiramo uruhare.
Mbere y’uko asohora iyi filime, Eric Kabera yabanje kuyiganirizaho abo mu muryango we cyane cyane abakobwa be bagira ibitekerezo bongeraho. Kabera n’umugore we bahuye bwa mbere bari i Burundi mu 1993 nyuma bongera guhurira mu Rwanda mu 1994 umubano wabo ukura kuva ubwo.
Kabera avuga ko kuva na kera abagore muri Afurika cyangwa mu Rwanda bari inkingi za sosiyete kandi bigaragarira mu byo bakora n’ubu. Uyu mugabo watangiye gukora filime mu 1994 ni umwe mu bashyize itafari mu iterambere rya sinema mu Rwanda. Yakoze filime zirimo ‘Africa United’ igaragaramo Sherrie Silver, ‘100 Days’, ‘Intore’ n’izindi.
Eric Kabera umaze imyaka 30 akora ibijyanye na sinema avuga ko akurikije uruhare rw’umugore mu iterambere ry’igihugu yahisemo gukora filime ibagarukaho.
Muri Gicurasi yaherewe igihembo mu Mujyi wa Leuven mu Bubiligi mu iserukiramuco ryitwa “African Film Festival’’; kubera uruhare rwe mu gutanga ubutumwa bujyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 30 ishize, abinyujije muri sinema.
Ni igihembo yahawe cyiswe icy’ibihe byose [Lifetime Achievement Award] muri iri serukiramuco.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!