00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime ‘The waiter’ yakinwemo na Alliah Cool, igiye kwerekanwa bwa mbere mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 January 2025 saa 05:39
Yasuwe :

Filime ‘The waiter’ y’umunya- Nigeria AY, yakinwemo na Alliah Cool ikaba imwe mu zigezweho muri Afurika, igiye kwerekanwa bwa mbere mu Rwanda nyuma hafi y’ukwezi igiye hanze.

Iyi filime byitezwe ko izerekanwirwa kuri Canal Olympia i Kigali ku wa 19 Mutarama 2025, mu gihe guhera kuri uyu wa 17 Mutarama 2025 iri kwerekanwa mu nyubako nk’izi zibarizwa mu bihugu bitandukanye bikoresha ururimi rw’Igifaransa muri Afurika.

Uretse mu Rwanda, iyi filime izerekanwa no mu bihugu nka Côte d’Ivoire, Rwanda, Bénin, Burkina Faso, Cameroun, RD Congo, Gabon, Guinée, Mali, Sénégal na Togo.

Mu mpera za 2024 nibwo Richard Ayodeji Makun wamamaye nka AY muri sinema ya Nigeria akaba n’umwe mu banyarwenya bakomeye, yashyize hanze filime nshya yise ‘The Waiter’ igaragaramo Umunyarwandakazi Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool.

Iyi filime yasohotse ku mugaragaro ku wa 20 Ukuboza 2024, iri kwerekanwa muri Leta zitandukanye za Nigeria kuva ku wa 18 Ukuboza 2024.

Igaragaramo abakinnyi ba sinema bakomeye muri Nigeria nka AY ari na we nyirayo, akaba akinamo yitwa Akpos. Harimo kandi Regina Daniels ukinamo yitwa Idara, Shaffy Bello ukina yitwa Mrs. Okono Edet, Deyemi Okanlawon ukina yitwa Femi Ayina n’abandi benshi.

Alliah Cool yagaragaye muri filime ‘The waiter’ ya AY ukomeye muri Afurika
Filime ‘The waiter’ yakinwemo na Alliah Cool igiye kwerekanwa bwa mbere mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .