Iyi filime byitezwe ko izerekanwirwa kuri Canal Olympia i Kigali ku wa 19 Mutarama 2025, mu gihe guhera kuri uyu wa 17 Mutarama 2025 iri kwerekanwa mu nyubako nk’izi zibarizwa mu bihugu bitandukanye bikoresha ururimi rw’Igifaransa muri Afurika.
Uretse mu Rwanda, iyi filime izerekanwa no mu bihugu nka Côte d’Ivoire, Rwanda, Bénin, Burkina Faso, Cameroun, RD Congo, Gabon, Guinée, Mali, Sénégal na Togo.
Mu mpera za 2024 nibwo Richard Ayodeji Makun wamamaye nka AY muri sinema ya Nigeria akaba n’umwe mu banyarwenya bakomeye, yashyize hanze filime nshya yise ‘The Waiter’ igaragaramo Umunyarwandakazi Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool.
Iyi filime yasohotse ku mugaragaro ku wa 20 Ukuboza 2024, iri kwerekanwa muri Leta zitandukanye za Nigeria kuva ku wa 18 Ukuboza 2024.
Igaragaramo abakinnyi ba sinema bakomeye muri Nigeria nka AY ari na we nyirayo, akaba akinamo yitwa Akpos. Harimo kandi Regina Daniels ukinamo yitwa Idara, Shaffy Bello ukina yitwa Mrs. Okono Edet, Deyemi Okanlawon ukina yitwa Femi Ayina n’abandi benshi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!