Filime "The Mercy of the jungle" yerekanwe mu ihuriro nyafurika ku muco w’amahoro ribera muri Angola

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Nzeri 2019 saa 01:45
Yasuwe :
0 0

Guhera ku wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2019 muri Angola hatangiye ihuriro rihuza urubyiruko rwa Afurika rwiga ku muco w’amahoro n’ubutabera bikaba byitezwe ko rizasozwa tariki 22 Nzeri 2019.

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 19 Nzeri 2019 abitabiriye iri huriro beretswe filime y’Umunyarwanda Joel Karekezi "The Mercy of the jungle", aho yerekaniwe mu cyumba cya sinema kiri mu Ngoro y’umurage ya gisirikari mu murwa wa Luanda.

Iyerekanwa ry’iyi filime ryitabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Minisitiri wa Siporo n’Umuco Nyirasafari Espérance (wamaze kugirwa umusenateri), Minisitiri w’Umuco muri Angola Maria da Piedade De Jesus, Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola Karisa Alfred, Intumwa y’Umuryango w’Abibumbye muri Mali Mme Mbaraga Gasarabwe.

Hari kandi Prof. Romain Murenzi Umuyobozi wa TWAS (The world Academy of science ifite icyicaro mu Butaliyani), Kanakuze Jeanne d’Arc umuyobozi wa Pro-Femmes Twese Hamwe n’abandi bitabiriye iri serukiramuco.

Umuhanzi Joel Karekezi n’itsinda ryatunganyije iyi filime bashimiye abayobozi bitabiriye iyerekanwa rya filime ye. Bavuga ko ari iby’agaciro cyane kwerekana iyi filime bikitabirwa kuri urwo rwego.

The Mercy of the Jungle ya Karekezi iherutse kwegukana igihembo cya mbere muri FESPACO 2019 muri Burkin Faso, igihembo yashyikirijwe n’abakuru b’ibihugu babiri: Roch Marc Christian Kaboré wa Burkina Faso na Paul Kagame w’u Rwanda mu muhango wabereye Ouagadougou muri Werurwe 2019.

Usibye iyi filime yerekanywe muri iyi nama , Umunyarwandakazi Jolly Mutesi nawe yatanze ikiganiro gifite intero igira iti ”Uruhare rw’urubyiruko mu nzira y’amahoro n’umutekano”.

Iyi nama yitabiriwe n’abantu barenga 400 barimo aba Minisitiri b’umuco mu bihugu bya Afurika.

Moussa Faki Mahamat umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe ndetse n’Umukuru w’Igihugu cya Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço n’abandi banyacyubahiro batandukanye bitabiriye umuhango wo gufungura iyi nama iri kubera mu mujyi wa Luanda muri Hotel ya ‘Central Convention Center Talatona’.

Nyuma yo kwerekana Filime ye, Joel Karekezi yafatanye ifoto n'abanyacyubahiro bayikurikiye
Abanyabugeni bashushanyirije muri Angola Umwamikazi Gicanda, ingagi, Umwami Mutara n'ibindi
Abanyeshuri biga muzika ku Nyundo bataramiye abitabiriye iyi nama
Miss Mutesi Jolly ari kumwe n'Umuyobozi muri Unesco, Firmin Matooko nyuma yo gutanga ikiganiro muri iyi nama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza