Canada: Filime “The Faces we lost” ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yerekanywe muri ‘Forest City Film Festival’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Ukwakira 2019 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Filime ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 “The Faces we lost” yerekanywe muri ‘Forest City Film Festival’, iserukiramuco riri mu akomeye muri Canada.

Iyi filime yerekanwe ubwo hasozwaga icyumweru cya ‘Forest City Film Festival’ cyatangiye 23- 27 Ukwakira 2019.

Muri iyi film abantu icyenda bacitse ku icumu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagaruka ku kababaro kabo bakoresha amafoto y’ ababo bishwe.

Bamwe na none bavuga akababaro n’agahinda bahorana ko kutagira n’ifoto y’abo babuze kubera ko byasahuwe, byatwitswe cyangwa byajugunywe n’ababiciye.

Iyi filime ni ubwa mbere yari yerekanywe mu umujyi wa London muri Ontario ho muri Canada, nk’uko byashimangiwe na John Ruhinda, Umuyobozi wa Diaspora y’Abanyarwanda muri Canada.

Umuhango wo kwerekana iyi filime wabereye mu isomero rikuru rya London (London Central Library). Ni umuhango witabiriwe n’abantu hafi 150.

Muri London hatuye Abanyarwanda hafi ijana (100) bahagiye batuturutse mu bihugu binyuranye, ariko bagahuzwa n’uko bose bakomoka mu Rwanda.

Ubwo herekanwaga iyi filime mbarankuru, Henri Boyi, Clarisse Mukashumbusho Cechetto na John Ruhinda baganirije abitabiriye ku ngingo ihuje n’iyi filime yerekanwe.

Mukashumbusho washakanye na Luke Cechetto, umunya- Canada utuye i London, yarokotse Jenoside ari umwana w’ imyaka icyenda y’amavuko.

Ruhinda yagiye muri Canada mu 1986 avuye muri Uganda aho abo mu muryango we bari barahungiye mu mwaka wa 1959.

Iserukiramuco ‘Forest City Film Festival’ rimaze imyaka ine, ryibanda ku guteza imbere uruganda rwa sinema mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Ontario ribinyujije mu gushima filime nziza n’abazitunganyije,mu rwego rwo gutera akanyabugabo abakinnyi ba filime n’abazitunganya b’ejo hazaza.

Iri serukiramuco kandi rihemba filime zitwaye neza mu byiciro nka Best Short, Best Feature, Best Short Documentary, Best Long Documentary, Best Short Animation, Best Feature Screenplay na Audience Choice Awar.

“The Faces we lost” yayobowe na Piotr Cieplak wageze mu Rwanda mu mwaka wa 2008 ubwo yarangizaga amasomo ye ya PhD, iki gihe yatemberanye u Rwanda n’abantu bo muri Rwanda Filime Festival. Avuga ko ubwo yasuraga ibice bitandukanye agenda amenya amateka y’igihugu, ariho yakuye igitekerezo cyayo.

Iyi filime filime yaje kurangira neza mu mwaka wa 2017, Piotr Cieplak wayiyoboye yafashwaga bya hafi na Dusabijambo Clementine wari umwungirije.

Muri iyi filime hagaragaramo amafoto y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Henri Boyi, Clarisse Mukashumbusho Cechetto na John Ruhinda baganirije abitabiriye ku ngingo ihuje n’iyi filime yerekanwe
Abanyamahanga bitabiriye uyu muhango bakurikiranaga iyi filime bafite amatsiko menshi
Abari bafite ibibazo by'amatsiko babazaga bagasubizwa
Uhereye ibumoso: Professor Constanza Burucua, Prof. Nandi Bhatia, Clarisse Mukashumbusho Cechetto, Aimee Tuza, Prof. Henri Boy, John Ruhinda na Sibylle Ugirase

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .