Iyi filime ishingiye ku nkuru ya Michael B. Jordan ukinamo yahinduwemo babiri, we n’impanga ye baba basubiye mu mujyi bavukamo wa Mississippi Delta bakaza guhura n’ibibazo byo guhangana n’ibiremwa by’umwijima.
Igaragaramo ibyamamare muri sinema nka Haile Steinfeld, Jack O’Connell, Wunmi Mosaku, Jayme Lawson, Omar Miller, Buddy Guy n’abandi benshi.
Iyi filime ifite iminota 137 yatangiye gukorwa muri Mutarama 2024.
Abayiganuye bwa mbere ni abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 3 Mata 2025, yinjiza miliyoni 4,7$ (arenga miliyari 65Frw).
Ikorwa ryayo ryatwaye ari hagati ya miliyoni 90 na 100$.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!