Filime “Petit Pays” ya Gaël Faye yatoranyijwe mu zizahatanira ibihembo mu iserukiramuco rya ’Film Francophone d’Angoulême’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Nyakanga 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Filime ‘Petit Pays’ yubakiye ahanini ku nkuru y’ubuzima bwa Gaël Faye wavukiye i Burundi, abyarwa n’Umunyarwandakazi w’impunzi n’umuzungu w’Umufaransa yatoranyijwe mu zizahatanira ibihembo mu iserukiramuco rya ’Film Francophone d’Angoulême’.

Ibi bihembo bizatangirwa mu iserukiramuco “Film Francophone d’Angoulême “rizatangira tariki 28 Kanama 2020 kugeza tariki 2 Nzeri 2020.

Tariki 28 Kanama ubwo iri serukiramuco rizaba ritangira kandi ni nabwo Gaël Faye azaba asohora iyi filime ku mugaragaro.

“Film Francophone d’Angoulême “ ni rimwe mu maserukiramuco azaba yongeye kubera mu ruhame nyuma y’igihe Abafaransa bari mu bihe byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Iri serukiramuco rikomeye mu gihugu cy’u Bufaransa ryerekana izigezwehpo zakinwe mu rurimi rw’Igifaransa rikitabirwa n’ibyamamare mu gukora filime ariko nanone rikanaha umwanya abanyempano bakizamuka muri uyu mwuga.

‘Petit Pays’ yerekanwe bwa mbere mu Rwanda mu gikorwa cyabereye muri Kigali Century Cinema ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 7 Werurwe 2020.

Abenshi mu bakinnye muri filime ya Gaël Faye biganjemo Abanyarwanda, kuko bitatu bya kane by’abari bashinzwe tekiniki mu ifatwa ry’amashusho yayo na 95% by’abayikinnye bakomoka mu rwa Gasabo.

Guhera tariki 14 Mutarama 2019 filime ishingiye ku gitabo cya Gaël Faye yise ‘Petit Pays’ yatangiye gukinirwa mu Karere ka Rubavu, aho yakozwe n’Umufaransa Eric Barbier biciye muri studio yitwa Jerico.

Iyi filime ishingiye ku nkuru y’ubuzima bw’umwana wavukiye i Burundi abyarwa n’umunyarwandakazi w’impunzi n’umuzungu w’Umufaransa. Uwo mwana avuga uko yabonaga ubuzima muri icyo gihe, ibibazo by’amoko y’Abahutu n’Abatutsi.

Uwo mwana uba ufite hagati y’imyaka 10 na 15, aba yibuka uburyo ubuto bwe bwaje kwicwa n’ibibazo bya politiki zo muri aka karere. Anavuga ku kibazo cyo kuvuka ku babyeyi badahuje uruhu.

Nyuma yaje guhungishirizwa i Burayi ari nabwo yaje kubona ko kuba imvange bigoye kuko haba i Burundi no mu Burayi, hose abantu bamufataga nk’umunyamahanga.

Amaze gukura yiyemeje kugaruka muri Afurika kuko ariho nibura yumvaga ari iwabo. Mu byatumye yumva yigaruriye icyizere ni ugukunda gusoma no kwandika. Filime ‘Petit Pays’ ivuga ku mateka yaranze u Burundi n’u Rwanda, mu myaka ya za 90 na nyuma yaho.

Agatabo gato (novel) kakomotseho iyi filime ‘Petit Pays’ kahesheje Gaël Faye ibihembo birenze bitanu birimo bine yahawe mu 2016 n’ikindi kimwe yahawe mu 2017.

Mu 2019 kahatanaga mu bihembo bishamikiye ku Ishyirahamwe Riharanira Iterambere ry’Abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika [NAACP], ryatangijwe ubwo abirabura bafatwaga nabi mu nzego zose z’ubuzima bw’icyo gihugu.

Gaël Faye ni umuhanzi umaze kubaka izina mu buryo bukomeye ku Mugabane w’u Burayi by’umwihariko mu Bufaransa, mu kuririmba, kwandika ibitabo no mu ruganda rwa sinema. Yavukiye mu Rwanda arererwa i Bujumbura mu Burundi, yerekeje i Paris afite imyaka 13, nyuma aza gutura mu Rwanda nyuma yo kurushinga.

Gaël Faye yamenyakanye mu ndirimbo zakunzwe i Burayi zirimo iyitwa "Je pars," "Ma femme," "Petit Pays," "Pili Pili" n’izindi.

Mu 2018 uyu muraperi ni umwe mu baririmbye mu birori bikomeye byabereye mu nzu y’ibitaramo ya Zénith yo mu Mujyi wa Paris ndetse ahembwa mu bahanzi bagaragaza ubuhanga n’imbaraga mu bihembo bya "Victoires de la Musique" byabaga ku nshuro yabyo ya 33.

Iyi filime yatoranyijwe mu zizahatanira igihembo mu iserukiramuco rya Film Francophone d’Angoulême
Umuhango wo kwerekana iyi filime ya Gaël Faye i Kigali witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .