00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime nshya zigezweho zagufasha kuryoherwa n’intangiro za Weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 August 2024 saa 05:38
Yasuwe :

Nyuma y’amasaha menshi umuntu aba amaze atabona umwanya uhagije wo guterera akajisho kuri filime zitandukanye zaba zigezweho, IGIHE irahakubera, tukakurebera ibigezweho muri sinema ku buryo ubibona mu bikusanyirije hamwe.

Niyo mpamvu twaguhitiyemo filime zitandukanye nshya ushobora kureba muri iki gihe cyane ko abenshi bafite umwanya. Ni filime twatoranyije twifashishije imbuga zitandukanye zikunze kwandika kuri sinema.

Izi filime zitandukanye zirimo izo kuri Netflix, izikiri mu nzu zerekanirwamo filime, izo kuri Amazon Prime n’ahandi hatandukanye. Ni filime kandi z’ubwoko butandukanye burimo urukundo, imirwano n’ubundi.

“Master of the House”

Ni filime nshya yo muri Thailand. Igaruka ku musaza witwa Roongroj upfa urupfu rw’amayobera nyuma yo gushyingiranwa n’umukozi we wo mu rugo witwa Kaimook. Uyu mugabo asiga imitungo myinshi abana be b’abahungu babiri bagatangira kuyirwaniramo.

Iyi filime ica kuri Netflix ifite ‘Season’ imwe ifite ‘Episode’ zirindwi. Yagiye hanze ku wa 18 Nyakanga.

“Divorce in The Black”

Iyi ni imwe muri filime zigezweho muri iki gihe. Ni filime igaruka ku nkuru y’umugore witwa Ava, uba akora muri banki ndetse n’umugabo we Dallas. Uyu mugabo we aza kumwanga agasaba ko batandukana ndetse bikarangira bibaye.

Uyu mugabo aba avuka mu muryango w’amabandi naho umugore we avuka mu muryango w’abihaye Imana. Ava aza kubona undi musore bakundana, Dallas bikamubabaza kugeza amuhoza ku nkeke gusa nawe bikarangira bitamuguye neza.

Iyi filime yatunganyijwe na Tyler Perry mu gihe abakinnyi b’imena ari Meagan Good ukina ari Ava naho Cory Hardrict akina ari umugabo we Dallas. Iyi filime ica kuri Amazon Prime.

“My Spy: The Eternal City”

“My Spy: The Eternal City” ni imwe muri filime zagiye hanze mu kwezi gushize kwa Nyakanga. Iyi filime igaruka kuri JJ uba warahoze ari umukozi wa CIA wihuza na Sophie aba agomba kurinda.

Iyi filime igaragara kuri Amazon Prime. Igaragaramo abakinnyi ba filime bafite amazina akomeye nka Chloe Coleman, Anna Faris, Dave Bautista, Billy Barratt, Kristen Schaal, Flula Borg, Taeho K, Ken Jeong, Devere Rogers n’abandi batandukanye. Yagiye hanze ku wa 18 Nyakanga 2024.

“Beverly Hills Cop: Axel F”

Ni filime yagiye hanze mu ntangiro za Nyakanga uyu mwaka. Igaruka kuri Axel Foley usubira muri Beverly Hills muri California nyuma yaho umukobwa we ubuzima bwe buhuye n’ibibazo. Uyu mugabo akorana n’inshuti ze z’ahahise John Taggart na Billy Rosewood kugira ngo bagaragaze ukuri.

Iri mu z’uruhererekane za Beverly Hills Cop. Igaragaramo Eddie Murphy ukina ariwe Axel Foley, Joseph Gordon-Levitt ukina ari Bobby Abbott, Taylour Paige ukina ari Jane Saunders, Judge Reinhold ukina nka Billy Rosewood n’abandi batandukanye.

“Another Self”

Ni filime ifite ‘Season’ ebyiri y’Abanya-Turukiya. Igaruka ku buzima bw’abakobwa batatu b’inshuti Leyla ubusanzwe witwa Seda Bakan, Ada ubusanzwe witwa Tuba Büyüküstün na Sevgi ubusanzwe witwa Boncuk Yilmaz. Aba bombi baba bakora akazi gatandukanye kuko Ada aba ari umuganga, Sevgi ari umunyamategeko mu gihe Leyla aba ari ‘Social Media Influencer’.

Aba bakobwa bagenda banyurana mu buzima butandukanye aho Ada atandukana n’umugabo uba wamuciye inyuma akagorwa no kongera kubona uwo bakundana, Sevgi aba afite ikibazo cy’uburwayi bwa ‘Cancer’ mu gihe mugenzi wabo Leyla nawe aba afite umugabo w’umunyamafuti ugera aho anafungwa akamusigira umwana baba barabyaranye ndetse n’inda.

“Savage Beauty”

Ni filime yo muri Afurika y’Epfo. Igaruka ku nzu ikora ibijyanye n’ibirungo by’ubwiza yitwa Bhengu Beauty. Iyi nzu iba yarahanzwe n’umuherwe witwa Don Bhengu gusa uretse ibyo abantu baba babonesha iba ifite ibindi byinshi byinshi byihishe inyuma y’ubukungu bwa nyirayo.

Iyi filime igaragaramo abakinnyi ba filime bakomeye muri Afurika y’Epfo barimo Rosemary Zimu ukina ari Zinhle Manzini, Dumisani Mbebe ukina ari Don Bhengu, Nthati Moshesh ukina ari Grace Bhengu, Angela Sithole ukina ari Thando Bhengu, Jesse Suntele ukina nka Phila Bhengu, Nambitha Ben-Mazwi ukina ari Linda Bhengu, Oros Mampofu ukina ari Ndu Bhengu na Mpho Sebeng ukinamo ari Bonga.

“A Quiet Place: Day One”

‘A Quiet Place: Day One’ ni filime iri mu bwoko bwa filime ziteye ubwoba zizwi nka ‘Horror Movies’. Iri mu Cyongereza. Irimo amazina akomeye muri sinema ku Isi nka Lupita Nyong’o wamamaye cyane muri filime “Black Panther’’ yagiye hanze mu 2018 na Joseph Quinn wamenyekanye muri “Stranger Things”.

Hari kandi Alex Wolff wamenyekanye muri filime “Stella’s Last Weekend’’, Djimon Hounsou wamamaye mu zirimo “Aquaman’’, “Blood Diamond’’, “A Quiet Place Part II” n’izindi; Denis O’Hare wamamaye muri “The Pyramid’’ n’abandi.

Yakozwe na Paramount Pictures izwiho kuba inyuma y’itunganywa rya filime zitandukanye zikomeye muri Amerika. Ifatwa ry’amashusho y’iyi filime ryagizwemo uruhare rukomeye na Michael Sarnoski, uzwi cyane nk’umwe mu bayobora ifatwa ry’amashusho [Film Director] bakomeye muri Amerika. John Krasinski na Michael Sarnoski bafatanyije kwandika iyi filime nshya.

Yakomotse kuri “A Quiet Place: Part II” igaruka ku nkuru y’abatuye umujyi wa New York uba usanzwe uzwiho kuba umujyi ushyushye, ariko uza guterwa n’ibivejuru ukaza kuba umujyi utuje. Yagiye hanze mu mpera za Kamena, itangira kwerekana mu nzu zerekanirwamo filime mu ntangiro za Nyakanga. Iyi filime igaragaramo umunyarwanda Umuhire Eliane.

“Unprisonned”

Igice cya kabiri cy’iyi filime cyagiye hanze ku wa 17 Nyakanga. Iyi filime ya Hulu igaruka kuri Paige (Kerri Washington), uba ari umugore urera abana utabana n’umugabo we ugira ubuzima burimo impinduka nyuma yaho se afunguwe.

Iyi filime yakozwe na Tracy McMillan, irimo abakinnyi b’imena nka Kerry Washington na Delroy Lindo. Yakozwe na Onyx Collective. UnPrisoned kuva ‘Season’ yayo ya mbere yajya hanze yakiriwe neza na benshi bakurikirana ibya sinema. Iri mu bwoko bwa filime zisetsa.

“Bad Boys 1, 2”

“Bad Boys: Ride or Die” ni imwe muri filime zigezweho muri iki gihe. Iyi filime iri mu z’uruhererekane zirimo Bad Boys (1995), Bad Boys II (2003), Bad Boys for Life (2020) ndetse n’iyi Bad Boys: Ride or Die yagiye hanze mu 2024.

Iyi filime yagiye hanze muri Kamena uyu mwaka gusa ntabwo irashyirwa ku rubuga rwa Netflix aho biteganyijwe ko ho izajyaho mu Ukuboza. Izindi ziri mu Mujyo wayo zirimo Bad Boys na Bad Boys II ziheruka gushyirwa ku rubuga rwa Netflix nyuma y’igihe abantu bazirebaho mu nzu zerekanirwamo filime.

Filime ya nyayo ya Bad Boys yatumye Michael Bay wayiyoboye ahabwa ikaze mu ruganda rwa Hollywood ndetse inatuma Will Smith na Martin Lawrence, bayikinamo bagaragara mu ruganda rwa sinema nk’abakinnyi beza. “Bad Boys II” yagiye hanze mu 2003. Izi filime zombi zabanje umuntu wazikunze yakongera akazimamaho akajisho kuri Netflix.

“Back to Black”

Ni filime igaruka ku buzima bw’umuhanzikazi w’Umwongereza Amy Winehouse wamamaye cyane mu myaka yo hambere. Iyi filime igaruka kuri uyu muhanzikazi witabye Imana azize ibiyobyabwenge ikagaragaza ukuntu yabaye icyamamare ariko nyuma akaza kuba inganzwa y’ibiyobwenge ari nabyo byamwambuye ubuzima.

Ni filime igaragaza ibihe byiza n’ibibi uyu muhanzikazi yagize mu buzima bwe busanzwe ndetse no mu muziki. Ifatwa ry’amashusho y’iyi filime ryakozwe na Sam Taylor-Johnson mu gihe Marisa Abela akina ari Winehouse, Jack O’Connell agakina ari umukunzi w’uyu muhanzikazi witwa Blake Fielder-Civil mu gihe Eddie Marsan akina ari se Mitch. Iyi filime kuva ku wa 5 Nyakanga yatangiye kugaragara kuri Peacock.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .