Filime ‘Impanga’ yakunzwe kuri YouTube igiye gutangira gutambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Ukuboza 2020 saa 04:15
Yasuwe :
0 0

Filime ‘Impanga’ ya Bahavu Jeannette imaze igihe ikunzwe n’abatari bake kuri YouTube, igiye gutangira gutambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda guhera mu ntangiriro za 2021.

Iyi filime imaze gusohokaho ibice bibiri, guhera muri Mutarama 2021 igiye gutangira guca kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Televiziyo y’u Rwanda yamaze kumvikana n’abategura iyi filime, bemeranyije kuyicishaho bahereye ku gace ka mbere kayo.

Bahavu Jeannette wandika, akanayobora Filime ‘Impanga’ yabwiye IGIHE ko bahagaritse kuyitambutsa kuri YouTube kugira ngo Televiziyo y’u Rwanda ibanze igere aho bari bageze.

Abategura iyi filime bumvikanye na Televiziyo y’u Rwanda ko izajya inyuzwa kuri YouTube nyuma yo guca kuri televiziyo.

Uyu mukobwa yavuze ko ibindi bice bitaratambuka kuri YouTube bizacaho Televiziyo y’u Rwanda nigera ku bice bari bamaze kwerekana.

Yongeyeho ko abakunzi ba filime ze, badakwiye kugira impungenge kuko mu minsi mike iri imbere bagiye gutangira gufata amashusho ya filime nshya izajya itambuka kuri YouTube.

Bahavu Jeannette asanzwe ari umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane mu yitwa Citymaid yakinnyemo yitwa Diane.

Muri uyu mwaka wa 2020 nibwo Bahavu yagize igitekerezo cyo gukora filime ye bwite atangiza iyo yise ‘Impanga’.

Filime ‘Impanga’ yakunzwe n’abatari bake ndetse iri mu zikurikirwa cyane mu zitambuka kuri YouTube.

Agace ka nyuma ka filime ’Impanga’ gaheruka gusohoka kuri YouTube

Bahavu Jeannette ni we wandika filime 'Impanga', akanayiyobora
Bahavu Jeannette akora iyi filime afatanyije n'umusore bitegura kurushinga Fleury Legend ari na we ufata amashusho yayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .