Iyi filime igaragaramo abakinnyi nka Umuhire Eliane,Ineza Roger, Ery Nzaramba na Aboudou Issam yanditswe inayoborwa na Jo Ingabire Moys.
Iyi filime igaruka ku nkuru mpamo y’ibyabaye ubwo hakorwaga Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ishingiye ku nkuru y’umupasiteri n’umukobwa we bahigwaga bukware n’nterahamwe, biza kurangira bafashe icyemezo cyo kujya gusaba ubuhungiro ku mupfumu watinywaga kuri ako gasozi. Umupfumu yitwaga Bazigaga, ari na we witiriwe filime.
Ibihembo bya ‘The British Academy Film Awards’ biri mu bikomeye mu Bwongereza byatangiye gutangwa mu 1949 bisobanuye ko bigiye kuzuza imyaka 43.
Kuri iyi nshuro ibi bihembo byitezwe ko bizatangwa ku wa 19 Gashyantare 2023 bikazananyura kuri BBC.
Iyi filime ihatanye n’izindi zirimo The Ballad of Olive Morris, Bus Girl, A Drifting Up, An Irish Goodbye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!