Iyi filime yerekaniwe bwa mbere mu Bwongereza ku wa 12 Mata 2024, ku wa 17 Mata 2024 yerekanirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu igiye kwerekanirwa i Kigali.
Ubuyobozi bwa Canal Olympia bwatangaje ko ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu tariki 3-4 Mata 2024 bazaba berekana iyi filime imaze iminsi mike igiye hanze.
Back to black ni filime yitiriwe indirimbo uyu muhanzikazi yasohoye mu 2009 mbere y’uko yitaba Imana mu 2011.
Ni filime igaruka ku rugendo rwa Amy Winehouse yaba mu muziki no mu buzima busanzwe.
Amy Jade Winehouse wavukiye mu Bwongereza mu 1983, yitabye Imana mu 2011.
Kuva uyu muhanzikazi yakwitaba Imana mu 2011, inzu nyinshi zikora sinema zagiye zigaragaza ko ziteguye kumukoraho filime, ariko nta n’imwe yigeze ibigeraho.
Mu 2021 nibwo Studio Canal, yatangaje ko iri gukora kuri iyi filime yayobowe na Samantha Louise Taylor-Johnson ufite izina rinini mu kuyobora filime zikomeye mu Bwongereza, mu gihe yanditswe na Matthew Greenhalgh uri mu banditsi bakomeye b’i Manchester.
Marisa Gabrielle Abella ni we ukina mu mwanya wa Amy Winehouse. Uyu muhanzi yamenyekanye mu dirimbo nka ‘Back to black’, ‘You know I am no good’, ‘Rehab’ n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!