00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fifi Raya yasubije abavuze ko atwite

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 April 2025 saa 04:46
Yasuwe :

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ‘Dejavu’ yakoranye na B Threy, Fifi Raya yahakanye amakuru yari amaze igihe avugwa ko yaba atwite, yemeza ko ari ibihuha byazanywe n’abantu atazi.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yavuze ko ibyo gutwita ari inkuru z’ibihuha zakwirakwijwe n’abantu atamenye bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Ati “Biriya ntabwo byaribyo, barabeshyaga ni ibihuha ntazi aho byaturutse nanjye nabibonye gutyo noneho bikubitana n’uko nari maze iminsi ntari gukora wenda bakeka ko aribyo ariko ntaho bihuriye.”

Fifi Raya uri mu bahanzi bamaze iminsi mu muziki, yavuze ko kuba yari amaze iminsi atagaragara nubwo bifite impamvu nyinshi, harimo n’iyo kuba yari mu bihe byo guhindura abo bakoranaga.

Uretse indirimbo ‘Dejavu’ yakoranye na B Threy, Fifi Raya yakoze indirimbo zirimo ‘Wasara’, ‘Mon bebe’ na ‘Cyane’ ziri mu zatumye izina rye rirushaho kuzamuka.

Fifi Raya yahakanye amakuru yari amaze iminsi avuga ko atwite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .