Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yavuze ko ibyo gutwita ari inkuru z’ibihuha zakwirakwijwe n’abantu atamenye bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Ati “Biriya ntabwo byaribyo, barabeshyaga ni ibihuha ntazi aho byaturutse nanjye nabibonye gutyo noneho bikubitana n’uko nari maze iminsi ntari gukora wenda bakeka ko aribyo ariko ntaho bihuriye.”
Fifi Raya uri mu bahanzi bamaze iminsi mu muziki, yavuze ko kuba yari amaze iminsi atagaragara nubwo bifite impamvu nyinshi, harimo n’iyo kuba yari mu bihe byo guhindura abo bakoranaga.
Uretse indirimbo ‘Dejavu’ yakoranye na B Threy, Fifi Raya yakoze indirimbo zirimo ‘Wasara’, ‘Mon bebe’ na ‘Cyane’ ziri mu zatumye izina rye rirushaho kuzamuka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!