00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fally Merci yasabye imbabazi ku byatangajwe na Nzovu na Yaka muri ‘Gen-Z Comedy’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 May 2025 saa 02:10
Yasuwe :

Fally Merci usanzwe utegura ibitaramo bya ‘Gen-Z Comedy’ yasabye imbabazi nyuma y’ibyatangajwe na Nzovu na Yaka ubwo bari bitabiriye igitaramo cyabereye muri Camp Kigali ku wa 20 Gashyantare 2025.

Ibi Fally Merci yabibwiye IGIHE mu gitondo cyo ku wa 7 Gicurasi 2025, asaba imbabazi abakunzi ba Gen-Z Comedy kubera ubutumwa bwatambutsemo ubwo yari yatumiye Nzovu na Yaka ubwo bari bitabiriye igitaramo cyabereye muri Camp Kigali ku wa 20 Gashyantare 2025.

Muri iki gitaramo ubwo Fally Merci yari abajije aba gagabo bari mu bagezweho ku mbuga nkoranyambaga uko bamenyanye n’uko baje kuba inshuti, Nzovu yavuze mu mvugo yo gutebya ariko inumvikanamo ko bagizwe inshuti n’ubusambanyi.

Nzovu yavuze ko icyamweretse ko Yaka ari inshuti ye, ari uko yamuhaye umukobwa bari bamaze gusambana na we bagasambana.

Hari n’aho Nzovu avuga ko icyo gihe yabuze agakingirizo bikarangira asambanye n’uwo mukobwa atikingiye.

Fally Merci yavuze ko mu by’ukuri nyuma yo kongera kunyuza amaso mu mashusho yafashwe ubwo ibi byavugwaga, basanze arimo ikibazo ari na yo mpamvu yafashe iya mbere mu gusaba imbabazi.

Ati “Wumvise neza ibyavuzwe, nta rwenya rurimo kuko ni ubutumwa bushobora gushora urubyiruko mu busambanyi noneho butikingiye. Mu by’ukuri si ubu butumwa twifuza gutanga binyuze mu bitaramo byacu.”

Fally Merci yavuze ko nka Gen-Z Comedy batifuza ko hajya hatambukamo ubutumwa nk’ubu babona ko bushobora kuyobya urubyiruko ndetse yizeza abakunzi babyo ko bazaharanira gufasha urubyiruko kubona ubutumwa bubarinda kugwa mu kibi.

Uyu musore yakomoje kuri ibi mu gihe akomeje imyiteguro y’igitaramo cya kabiri cyo muri Gicurasi 2025 giteganyijwe ku wa 15 Gicurasi 2025.

Fally Merci yasabye imbabazi ku bw’ibyatangajwe na Nzovu na Yaka muri ‘Gen-Z Comedy’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .