Ibi Fally Merci yabibwiye IGIHE mu gitondo cyo ku wa 7 Gicurasi 2025, asaba imbabazi abakunzi ba Gen-Z Comedy kubera ubutumwa bwatambutsemo ubwo yari yatumiye Nzovu na Yaka ubwo bari bitabiriye igitaramo cyabereye muri Camp Kigali ku wa 20 Gashyantare 2025.
Muri iki gitaramo ubwo Fally Merci yari abajije aba gagabo bari mu bagezweho ku mbuga nkoranyambaga uko bamenyanye n’uko baje kuba inshuti, Nzovu yavuze mu mvugo yo gutebya ariko inumvikanamo ko bagizwe inshuti n’ubusambanyi.
Nzovu yavuze ko icyamweretse ko Yaka ari inshuti ye, ari uko yamuhaye umukobwa bari bamaze gusambana na we bagasambana.
Hari n’aho Nzovu avuga ko icyo gihe yabuze agakingirizo bikarangira asambanye n’uwo mukobwa atikingiye.
Fally Merci yavuze ko mu by’ukuri nyuma yo kongera kunyuza amaso mu mashusho yafashwe ubwo ibi byavugwaga, basanze arimo ikibazo ari na yo mpamvu yafashe iya mbere mu gusaba imbabazi.
Ati “Wumvise neza ibyavuzwe, nta rwenya rurimo kuko ni ubutumwa bushobora gushora urubyiruko mu busambanyi noneho butikingiye. Mu by’ukuri si ubu butumwa twifuza gutanga binyuze mu bitaramo byacu.”
Fally Merci yavuze ko nka Gen-Z Comedy batifuza ko hajya hatambukamo ubutumwa nk’ubu babona ko bushobora kuyobya urubyiruko ndetse yizeza abakunzi babyo ko bazaharanira gufasha urubyiruko kubona ubutumwa bubarinda kugwa mu kibi.
Uyu musore yakomoje kuri ibi mu gihe akomeje imyiteguro y’igitaramo cya kabiri cyo muri Gicurasi 2025 giteganyijwe ku wa 15 Gicurasi 2025.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!