Fally Merci yabigarutseho mu kiganiro na IGIHE, aho yahamije ko icyifuzo cye ari uko mu myaka itatu iri imbere byibuze ibitaramo bye bizaba biri ku rwego rwo kubera muri BK Arena.
Ati “Imyaka itatu ishize yagenze neza, igitaramo twakoze cyo kuyizihiza mwabonye ko cyari cyiza. Twe rero iyo tureba icyerekezo cyacu usanga turota kuba byibuza mu myaka nk’iyo tumaze byibuza tuzaba tubasha gukorera igitaramo muri BK Arena nk’inyubako ya mbere y’imyidagaduro nini dufite.”
Mu mwaka wa kane ibitaramo bya Gen-Z Comedy byinjiyemo, Fally Merci ahamya ko biteguye gukora cyane no kuzamura impano nshya ariko by’umwihariko bakaba banabyagura bikagera mu Ntara zinyuranye.
Ati “Uyu mwaka twiteguye gukora cyane no kuzamura impano nyinshi, ariko by’umwihariko turifuza kwegereza urwenya abo mu Ntara.”
Ibi Fally Merci yabigarutseho mu gihe ari mu myiteguro y’igitaramo cya mbere cy’umwaka wa kane w’ibitaramo bya Gen-Z Comedy kizabera muri Camp Kigali ku wa 1 Gicurasi 2025.
Iki gitaramo byitezwe ko kizitabirwa n’abanyarwenya biganjemo abazamukiye muri Gen-Z Comedy, cyatumiwemo Jado Castar uzaba aganiriza urubyiruko ku rugendo rwe mu itangazamakuru nk’umwe mu bamaze igihe bigwijeho abakunda ibiganiro byabo.
Uretse Jado Castar, abanyarwenya bazitabira iki gitaramo barimo Umushumba, Pirate, Muhinde, Joshua, Keppa, Dudu n’abandi benshi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!