00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fally Ipupa yateguje igitaramo i Goma, abafana bamureba ikijisho

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 May 2024 saa 07:26
Yasuwe :

Abaturage b’i Goma bakomeje guha inkwenene Fally Ipupa wahateguje igitaramo gihanitse mu biciro mu gihe imibereho muri uyu mujyi ikomeje kugorana bitewe n’intambara iwukikije.

Byitezwe ko Fally Ipupa azaririmbira mu Mujyi wa Goma ku wa 17 Gicurasi 2024 mbere yo kwerekeza i Bukavu ku wa 19 Gicurasi 2024.

Igitaramo cya Fally Ipupa i Goma byitezwe ko kizabera muri Serena Hotel mu gihe itike ya make izaba ari 300$ mu gihe iya VIP izaba igura 1200$.

Ni igitaramo kitashimishije abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe abatuye Umujyi wa Goma bo bagaragaje ko ibyo biciro bigoye ko yabikoreraho igitaramo mu bukene bunumayo.

Uwitwa Omelemba Christopher abinyujije ku rubuga rwa X, yagize ati “Azaba ari kwishimira ko M23 igiye kwinjira i Goma.”

Ku rundi ruhande Théodore Akelenge we ku rubuga rwa X yaburiye uyu muhanzi ko naramuka agiye gukorera igitaramo i Goma azabyicuza, ati “Ntabwo aribyo, igitaramo cya Fally Ipupa i Goma? nahagera azabyicuza.”

Aba kimwe n’abandi benshi bagaragaje ko batumva ukuntu umuhanzi nk’uyu utekereza neza yafata icyemezo cyo kujyana igitaramo mu gace karimo imirwano akagishyira no ku giciro gihanitse.

Fally Ipupa ategerejwe mu gitaramo kizabera i Goma
Fally Ipupa azava i Goma yerekeza i Bukavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .