Nzeyimana usanzwe ayoboye iri tsinda ribarizwamo abaramyi batandukanye muri Afurika, yabwiye IGIHE ko bitegura gushyira hanze iyi ‘album’ ndetse imyiteguro yose ijyanye no kuyitunganya igeze kure.
Ati “Ni album twise ‘Transformation’. Ibijyanye no kuyikoraho byose byararangiye, ndetse mu minsi ya vuba tuzaba twayimurikiye abakunzi bacu.”
Yavuze ko indirimbo nyinshi zamaze kujya hanze izindi bakazagenda bazishyira hanze gake gake.
Kuri ubu bashyize hanze indirimbo bise “Reka Ndamuririmbe” isanzwe iri kuri ‘album’ y’iryo tsinda yitwa Transformation.
Nzeyimana yavuze ko ‘Transformation’ iriho indirimbo 15 bafashe mu buryo bwa live muri Kamena 2024 kuri Christian Life Assembly Nyarutarama mu gitaramo bari bateguye, agaragaza ko batekereje kuyita iri zina kubera ubutumwa burimo.
Ati “Twatekereje kuyita Transformation kubera ubutumwa buri muri iyi ‘album’. Bwiganjemo gushima Kristo waducunguye akaduhindurira ubuzima. Kuri iyi ‘album’ tumaze gushira hanze indirimbo zirimo Nje Gushima, Zura, Yeye Peke, Elohim, Emmanuel na Reka Ndamuririmbe duheruka.”
Heavenly Melody (HM) Africa yatangiye ku wa 15 Gicurasi 2005. Ni itsinda rikorera mu bihugu birimo Kenya, Uganda, u Burundi n’u Rwanda. Ryatangijwe bigizwemo uruhare na Fabrice Nzeyimana n’umugore we Maya Nzeyimana, bakorera umurimo w’Imana muri CLA.
Aba bahanzi b’abahanga bazwi cyane mu muziki wo mu rusengero nk’imwe muri couples z’abanyempano mu Rwanda.
Fabrice Nzeyimana n’umugore we Maya Nzeyimana bazwi cyane mu ndirimbo nka ‘Muremyi w’Isi’. Ni abakirisitu kuri CLA (Christian Life Assembly) i Nyarutarama ndetse Fabrice ni n’umucuranzi ukomeye muri iri torero. Bavuka mu Burundi ariko bakaba bakorera umuziki wabo mu Rwanda.
Bakunze gutegura umugoroba wo kuramya ubanziriza inama y’iminsi itatu yiswe ‘Over Flow Africa Conference’ itegurwa n’itsinda rikorera mu bihugu birimo Kenya, Uganda, u Burundi n’u Rwanda.
Heavenly Melodies Africa ibarizwamo Fabrice na Maya, igamije guhuriza hamwe abaramyi batandukanye mu kurushaho kwimakaza ubwami bwo guhimbaza butajegajega. Iki gikorwa uyu mwaka cyabereye kuri internet.
Reba zimwe mu ndirimbo za Fabrice na Maya na HM Africa ziri kuri album yabo nshya



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!