Ezra Kwizera yagize ati “Dufite amashimwe ku mwanya Imana yaduhaye wo kubana nawe mubyeyi, ruhukira mu maboko yayo twe tuzagukumbura mubyeyi mwiza.”
Mu kiganiro na IGIHE, Ezra Kwizera yavuze ko umubyeyi we wari utuye ku Kimironko, yafashwe n’uburwayi butunguranye ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024, agahita ajya muri ’coma’ kugeza ubwo yitabye Imana.
Abahanzi barimo The Ben, Ally Soudy, Alpha Rwirangira, Frank Joe n’abandi benshi bahise baha ubutumwa bw’ihumure Ezra Kwizera.
Ezra Kwizera ni umuhanzi wanashinze studio yitwa ‘Narrow Roard Records’ yafashije abahanzi benshi mu myaka yo hambere.
Uyu mugabo watangiye umuziki mu 1998, aherutse gushyira hanze album ye ya gatanu yise ‘Waka waka’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!