Ezra Joas witegura kwinjira muri filime yashyize hanze indirimbo ‘Mpa Umutima’

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 4 Mata 2020 saa 02:08
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Ezra Joas uri mu bakunzwe cyane mu muziki uhimbaza Imana by’umwihariko mu njyana ya Lumba na Blues yasohoye indirimbo yise ‘Mpa Umutima.’

Ezra Joas wari umaze igihe atuje mu muziki yongeye gukora mu nganzo asohora indirimbo nshya ‘Mpa Umutima’, yatunganyijwe na Producer Real Beat.

Ni indirimbo yifitemo ubutumwa bwubakiye ku nkuru y’umuntu utangira urugendo rw’agakiza aretse ibyaha maze agasaba Imana kumurinda kubisubiramo.

Irimo amagambo asaba guhabwa ‘umutima ujijutse kugira ngo menye gutandukanya icyiza n’ikibi. Nubwo Satani anyanga, antega imitego, nyobora inzira yawe nyuremo ntazazimira. Umutima wanjye uwitegekere, ndi uwawe mukiza nkoresha icyo ushaka.’

Ezra Joas yabwiye IGIHE ko yagarukanye imbaraga mu muziki ndetse anateganya gutangira gukina sinema.

Yagize ati ‘‘Mu mishinga mfite ni ugukomeza gukora muzika ihimbaza Imana. Ndateganya no gukora filime zivuga ubutumwa bwiza ndetse uyu mwaka nta gihindutse iya mbere izajya hanze.’’

Mu butumwa bwa Ezra Joas yageneye abakunzi b’ibihangano bihimbaza Imana mu gihe Isi yugarijwe n’Icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus, yavuze ko ari umwanya wo kwegerana n’Imana byimbitse.

Ati ‘‘Muri iki gihe abakirisitu n’Abanyarwanda turi mu ngo zacu aho turi kumwe n’imiryango; ni umwanya mwiza wo kwitekerezaho no kwegerana n’Imana no kuyisaba imbabazi aho twayicumuyeho. Ni umwanya mwiza wo gusengera igihugu. Ndakangurira buri wese kuguma mu rugo ngo yirinde, anarinde abandi.’’

Ezra Joas yatangiye kumenyekana akorera umuziki mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru aho avuka, mbere yo kwimukira mu Mujyi wa Kigali kubera akazi. Yakoze indirimbo zakunzwe zirimo iyitwa ‘Niyo’ yafatanyije na Aline Gahongayire. Ibindi bihangano bye bizwi birimo “Nzakunambaho Yesu”, “Ibihe turimo”, “Nizera ko” n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi yatangiye kuririmba afite imyaka 12, yakuze abikunda kuko iwabo bahabikaga ibyuma bya muzika maze akajya abyiyigisha ari nako amenya kuririmba.

Ezra Joas ni umwe mu bana batandatu ba Rev. Pasteur Ntibazigabirwa Joas uri mu kiruhuko cy’izabukuru mu Itorero Angilikani mu Rwanda.

Uyu musore wavutse mu 1993, ni we wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza wo hanze ya Kigali muri Groove Awards 2018 itanga amashimwe ku bahize abandi mu ruganda rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ezra Joas ni we mutoza w’indirimbo muri Holy Recall Worship Ministry, itsinda riramya, rikanahimbaza Imana muri Abangilikani. Anabarizwa muri Korali yitwa APKF ihuriyemo abana bavuka ku bapasiteri bo mu Bangilikani.

Umva indirimbo ‘‘Mpa Umutima’’ ya Ezra Joas

Ezra Joas uri mu bakunzwe cyane mu muziki uhimbaza Imana by’umwihariko mu njyana ya Lumba na Blues arateganya kwinjira muri filime

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .