Iki giterane yise ‘Family Gala Night’, Ev. Eliane azakiyobora afatanyije n’umugabo we mu gihe kizitabirwa n’abavugabutumwa barimo Pasiteri Eic Ruhagararabahunga, Sugira Hubert, Pasiteri Aimable na Pasiteri Clarisse.
Iki giterane nicyo cya mbere Ev. Eliane ateguye kuva yakwimukira mu Bubiligi mu 2021, ni mugihe ahamya ko acyitezeho umusaruro kuko abazacyitabira bazagira umwanya wo kujya inama ku bijyanye n’umuryango.
Ev. Eliane mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko gutegura ibitaramo by’umuryango, hari aho bihurira n’ubuhamya bwe ku kigero cya 80%.
Ati "Family Gala Night nayigizeho iyerekwa mbiganiriza umugabo wanjye, inshuti n’ababyeyi bo mu mwuka, mbona gufata icyemezo cyo gutangira ibi biterane kuko nari maze kubona ko hari aho gihuriye n’ubuhamya bwanjye."
Uyu mugore ahamya ko iki giterane yagitekereje nyuma yo kubona ko hari imiryango myinshi iri mu bwigunge, aho usanga babayeho bibera mu kazi ntibabashe guha umwanya urugo.
Ni ibiterane Ev. Eliane yifuza kujya akora buri gihembwe mu rwego rwo kurushaho guhuza imiryango bakaganira ku iterambere ryayo.
Uyu muvugabutumwa yimukiye mu Bubiligi mu 2021 ubwo yari agiye kuvuza umwana we, kuri ubu akaba ariho asigaye atuye n’umuryango we.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!