Kuwa 20 Mata 2022, nibwo aba bana banyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka kifashishijwe mu majonjora kagizwe na Simon Cowell na Howie Mandel bamenyekanye muri America’s Got Talent, Lindsay Ell na Kardinal Offishall wamenyekanye mu ndirimbo ‘Dangerous’ yakoranye n’umuhanzi Akon bose basanzwe bazwi muri Canada’s Got Talent.
Esther w’imyaka 17 na Ezekiel w’imyaka 13 y’amavuko banyuze imbere y’akanama nkemurampaka babanza kuvuga ko bafite ubwoba ariko bagaragaza ko bishimiye kuba bitabiriye iri rushanwa.
Bavuze ko ubwo bari bakiri bato nyina yavuye muri Uganda aho bakomoka Esther afite imyaka itandatu mu gihe musaza we yari afite irindwi. Nyina ubusanzwe witwa Julie Mutesasira usigaye aba muri Canada yavuze ko yasize aba bana kuko yari asigaye afite ibyiyumviro by’abaryamana bahuje ibitsina kandi ari umugore w’umuvugabutumwa.
Nyuma y’ikiganiro cy’aba bana kivuga ku buzima bwo kutabana na nyina igihe kinini, bahise baririmba indirimbo ‘No Air’ y’umuhanzi Jordin Sparks na Chris Brown.
Mu cyumba cyabereyemo iki gikorwa bishimiwe cyane ndetse n’abagize akanama nkemurampaka batwarwa n’ubuhanga bafite.
Esther niwe wabanje kuririmba ariko abantu ntibahita bamwakira, yunganirwa na musaza we Ezekiel watumye batatu muri bane bari bagize akanama nkemurampaka bahaguruka, nyuma yo kunyurwa n’ubuhanga bwabo.
Nyuma yo kwigaragaza neza abategura irushanwa Canada’s Got Talent banditse ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bashoboye.
Aba bana bavuze ko biteguye kwegukana irushanwa rya Canada’s Got Talent. Ezekiel avuga ati “Nzaba ndi umuntu wishimye kandi mama nawe azaba atewe ishema natwe. Ibyo nibyo nshaka.”
Iri rushanwa barimo ryashinzwe na Simon Cowell, rirazwi cyane kuri Televiziyo zirenze 194 ku Isi yose. Rinafite igihembo cya Guinness World Records ku bwo kugira umubare munini w’abarikurana ku Isi.
Mu 2019, nibwo Esther na Ezekiel Mutesasira begukanye irushanwa East Africa’s Got Talent. Aba bombi baririmba Pop, R&B na Afro-fusion.
Ubwo begukanaga East Africa’s Got Talent bahigitse Abanya-Uganda Dance Alliance Network (DNA) na Jehovah Shalom Acapella, bageranye mu cyiciro cya nyuma ari batandatu. Bahembwa amadorali ibihumbi 50$.
Umunya-Kenya Jannell Tamara yabashije kwegukana umwanya wa kabiri akurikirwa n’itsinda Intayoberana ryo mu Rwanda.
Gusa, mu Ukwakira 2021, Esther na Ezekiel Mutesasira batangaje ko batigeze bahabwa aya mafaranga begukanye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!