00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jado Castar na David Bayingana basoje ‘Master’s’ muri Espagne

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Ukwakira 2022 saa 07:06
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Ukwakira 2022, abanyamakuru bakunzwe muri siporo y’u Rwanda aribo David Bayingana na Bagirishya Jean de Dieu wamamaye nka Jado Castar, bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya gatatu (Master’s) muri Johan Cruyff Institute iherereye i Barcelona muri Espagne.

Aba bagabo barangije amasomo y’ibijyanye n’imicungire ya siporo muri iyi Kaminuza yitiriwe Hendrik Johannes Cruijff , wabaye umukinnyi rurangiranwa w’Ikipe ya FC Barcelone.

Mu minsi ishize nibwo aba bagabo baherekejwe na Muyoboke Alex berekeje muri Espagne aho bari bagiye gushyikirizwa impamyabumenyi zabo.

‘Johan Cruyff Institute’ ni kaminuza yashinzwe mu 1999, ikaba ifite umwihariko mu gutanga amasomo mu micungire ya siporo.

David Bayingana na Jado Castar bazwi mu biganiro bya Siporo kuri radiyo y’imikino B&B FM Umwezi, bakaba bamwe mu bayishinze.

Byari ibyishimo bikomeye kuri Jado Castar
Iyi Kaminuza bizemo yitiriwe Hendrik Johannes Cruijff , wabaye umukinnyi rurangiranwa w’Ikipe ya FC Barcelone.
Iyi Kaminuza Bayingana yizemo ifite umwihariko wo kwibanda kuri siporo
Jado Castar na Bayingana bishimiye gusoza amasomo muri Johan Cruyff Institute
Aha Castar na Bayingana bari bari kumwe na Anna Edouarda Amorim wabaye umukinnyi mwiza wa Handball mu 2014
Jado Castar nyuma yo guhabwa impamyabumenyi ye mu bijyanye n'imicungire ya siporo
Jado Castar na David Bayingana barangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'imicungire ya siporo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .