Iyi ndirimbo ‘Dokima’, Emmy yatangiye kuyikoraho akiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu minsi ishize ubwo yazaga mu Rwanda aho yari azanywe no kwambika impeta umukunzi we, yaboneyeho umwanya wo kongera kuyikoraho bwa nyuma ndetse anayifatira amashusho.
Ni indirimbo igaruka ku musore uba ubwira umukunzi we ko amukunda, amusaba ko nawe yamuha urukundo rwe.
Hari aho agira ati “Ukuntu niyumva ndashaka ko nawe ariko wiyumva, nzakubera Romeo nawe uzambere Juliet.”
Emmy ntabwo yerura ngo ahamye ko iyi ndirimbo yayikoreye Umuhoza Joyce umukunzi we aherutse no kwambika impeta.
Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Ni indirimbo buri wese yakwifashisha ashaka kubwira umukunzi we ibyo amutekerezaho, sinavuga ko nanjye ntayikoresha ariko ni iya buri wese wakwifuza kuyikoresha.”
Uyu muhanzi yavuze ko ari indirimbo atuye buri wese ufite umukunzi yabwira aya magambo.
Dokima ya Emmy ibaye indirimbo ya mbere isohotse ku rutonde rw’izindi nyinshi uyu muhanzi amaze iminsi akorera mu Rwanda mbere y’uko asubira muri Amerika.
Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Element umwe mu bahanga u Rwanda rufite muri iki gihe. Amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Big Team itsinda riri mu agezweho muri Kigali.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!