00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Emmy yahishuye impamvu aherutse gukorera indirimbo umugore we

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 January 2025 saa 10:21
Yasuwe :

Emmy umaze iminsi i Kigali mu biruhuko, yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Happy Day’ ahamya ko yayikoreye umugore mu rwego rwo kwizihiza imyaka itatu bamaze barushinze.

Ibi uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE ubwo twari twamusuye aho ari kuba n’umugore we mu Karere Gasabo.

Yagize ati “Igitekerezo cyari ugukora indirimbo yo kwishimira imyaka itatu maze mbana n’umugore wanjye, nkiganiriza Shaffy na we aracyemera tuba tuyikoze gutyo.”

Yavuze ko igitekerezo cyo gukoresha amashusho y’ubukwe bwabo, cyazanywe na Shaffy.

Uretse iyi ndirimbo ye nshya, Emmy yijeje abakunzi be ko agiye gukora indirimbo nyinshi, yemeza ko igihe yari amaze adakora umuziki, yabaga ahugiye mu mirimo y’ubuzima busanzwe ndetse no kubanza kwisuganya nk’umugabo wari umaze gukora ubukwe.

Mu Ukuboza 2021 nibwo Nsengiyumva Emmanuel wamenyekanye nka Emmy yarushinze na Umuhoza Joyce [Hoza] bari bamaze igihe bakundana. Nyuma y’ubukwe bwabo, uyu muryango waje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho usigaye utuye.

Emmy ari i Kigali mu biruhuko
Emmy ahamya ko indirimbo Happy Day aherutse gusohora ari iy'umugore we bamaranye imyaka itatu
Emmy ari mu biruhuko i Kigali, byahuriranye n'isabukuru y'umugore we na nyirabukwe
Emmy uri i Kigali yavuze ko yifuza kuhava ahakoreye indirimbo nshya

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .