Emmy uba muri Amerika yavuze igituma bakoresha abakobwa b’abanyamahanga mu mashusho

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Mutarama 2020 saa 07:47
Yasuwe :
0 0

Emmanuel Nsengiyumva wamamaye mu muziki nka Emmy usanzwe akorera umuziki muri Leta Zunze za Amerika, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Come’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Danny Beats uri mu batunganya indirimbo bari kuzamuka neza.

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yayikuye ku bintu bitandukanye agenda abona inshuro nyinshi mu bantu, aho usanga umuntu akunda umuntu akamubuzwa n’abandi nta yindi mpamvu bafite.

Ati “Nayikuye ku bintu bikunda kuba kenshi aho ukunda umuntu abantu bakamukubuza bamubwira ibintu byinshi bibi kuri wowe. Ahanini ni aho byavuye.”

Yavuze ko uyu mwaka agiye gukora cyane ibikorwa bitandukanye mu muziki we ku buryo azanezeza abakunzi be bitandukanye n’uko byari bimeze mu mwaka washize.

Kimwe n’abandi bahanzi batandukanye bo mu Rwanda bakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakunze kwifashisha abakobwa b’abanyamahanga barimo The Ben, Meddy, Shaffy n’abandi, Emmy nawe yakoresheje umukobwa mu mashusho y’iyi ndirimbo utari umunyarwandakazi.

Uyu mukobwa atifuje gutangaza ubwenegihugu bwe, witwa Sarah yavuze ko bahuriye mu kiganiro kuri radiyo bakibwirana bikaza kurangira baganiriye byimbitse kugeza aho bapanze ko Emmy azamwifashisha mu mashusho y’iyi ndirimbo ye nshya.

Emmy ati “Twahuriye kuri radio y’abanyafurika ya hano muri Amerika kuko nawe niho aba, yari yazanye n’itsinda ryabo bakorana. Turibwirana, turagania mubwira umushinga wanjye nari mfite arawumva ndetse yemera ko dukorana.”

Yabajijwe impamvu abahanzi bo mu Rwanda baba muri Amerika bakunze gukoresha mu mashusho yabo abakobwa b’abanyamahanga, avuga ko akenshi abanyarwanda batabikunda.

Ati “Abenshi barabitinya bitewe n’umuco wacu baba banga kubabaza ababyeyi babo n’ubwo bo baba babishaka. Ntabwo abakobwa ba hano bakunze kwemera kujya mu ndirimbo.”

Emmy ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini bakora umuziki. Yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Uranyuze’, ‘Nsubiza’, ‘Ibyo Bavuga’, ‘Kuki?’, ‘Ntunsige’, ‘I Swear’ n’izindi nyinshi.

Emmy amaze imyaka myinshi akorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Emmy yavuze ko impamvu bakunze gukoresha abakobwa b'abanyamahanga ari uko abo mu Rwanda baba muri Amerika bakunda kubitinya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza