00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Emmy agiye kuririmba mu gitaramo kimwe na Harmonize

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Kanama 2021 saa 08:46
Yasuwe :
0 0

Nsengiyumva Emmanuel benshi bazi nka Emmy, akaba umwe mu bahanzi bo muri Diaspora ya Amerika bahagaze bwuma mu muziki, yatumiwe mu iserukiramuco ryitwa ‘Afro beats Experience’ rizanitabirwa na Harmonize.

Iri serukiramuco rizabera muri Leta ya Texas mu Mujyi wa Houston guhera tariki 2 kugeza 7 Nzeri 2021.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, abategura iri serukiramuco, batangaje ko uretse Harmonize na Emmy, hari abandi bahanzi babiri bakomeje ibiganiro bazatangazwa mu minsi iri imbere.

Emmy yatangaje ko ari iby’agaciro kuri we kuba agiye kwitabira iri serukiramuco.

Ati "Nibaza ko hari haciyeho igihe ntakandagira ku rubyiniro kubera impamvu Isi yose izi. Nzakora uko nshoboye nshimishe abazitabira.”

Uyu muhanzi yaboneyeho kandi gusaba Abanyarwanda batuye muri Amerika kuzitabira iri serukiramuco ari benshi kuko ari kimwe mu byatuma abahanzi babo bazajya batumirwa mu bitaramo.

Emmy atumiwe muri iri serukiramuco nyuma y’iminsi mike asohoye indirimbo yise ‘Caja’ yakurikiye iyo yose ‘Dokima’.

Emmy yatumiwe mu iserukiramuco rya 'Afro Beats Experience'
Ni iserukiramuco ryanatumiwemo Harmonize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .