Ellen DeGeneres yasubukuye ikiganiro cye kimaze iminsi kirimo urunturuntu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Nzeri 2020 saa 04:39
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho abakozi bo hejuru muri Ellen DeGeneres Show barimo Ed Glavin, Kevin Leman na Jonathan Norman basezerewe nyuma y’ihohotera rishingiye ku gitsina bavugwaho n’indi mico mibi, iki kiganiro cyongeye kugaruka.

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru nibwo iki kiganiro cyongeye kugarura ubuyanja nyuma y’igihe kinini cyari kimaze kirimo ibibazo bikomeye, ku buryo hari n’abataratinyaga kuvuga ko ariryo herezo ryacyo.

Mu gace gashya kacyo, Ellen DeGeneres yasabye imbabazi abakunzi be, ati "Ibintu byabaye hano nta rimwe bigomba kuzongera kuba. Nabifashe nk’ibintu byihariye kandi nshaka kwisegura ku bantu byagizeho ingaruka. Niba uri kundeba kubera ko unkunda, Imana iguhe umugisha, niba kandi utankunda nabwo nguhaye ikaze."

Yakomeje ati "Twakoze impinduka nyinshi ndetse uyu munsi turi gutangira urugendo rushya. Ndi uw’ibintu byinshi. Rimwe na rimwe ndababara, ndarakara, ndahangayika, ndumirwa nkanahangana; kandi ndimo gukora kuri ibyo byose."

Yabwiye abakozi 270 bose muri iki kiganiro cye kwishima no guterwa ishema nabyo.

Ellen DeGeneres mu kiganiro yagiranye n’abakozi bose hifashishijwe ikoranabuhanga mu minsi ishize, yabiseguyeho ababwira ko iperereza riri gukorwa mu kigo imbere kandi adashimishijwe n’uko ibintu byafashe urundi rwego. Icyo gihe yagize ati "Ntabwo nishimiye uko ibi bintu biri kugenda bihinduka."

Umuvugizi wa Sosiyete ya Warner Bros yari ishamikiyeho Ellen Show, na we yarabihamije ndetse avuga ko bamaze gutandukana n’aba bagabo uko ari batatu, birukanywe muri iki kiganiro.

Umuyobozi Wungirije ushinzwe gukurikirana gahunda y’ibiganiro muri Warner Brothers, David McGuire, aherutse kwandikira email abakozi bose abizeza ko hari impinduka zigiye kuba muri Ellen Show.

Ati "Benshi muri mwe mwavuganye n’abashinzwe iperereza ba Warner Media, turabashimiye ko mwavugishije ukuri. Ndizera ko kino kintu ari ubundi buryo bwerekana ubufatanye kugira ngo dukore ibyiza birenzeho."

Abavuzweho ibikorwa bibangamira abakozi mu kiganiro cya Ellen barimo Kevin Leman na Ed Glavin batunganyaga iki kiganiro, bashinjwe na bamwe mu bakozi banyuze muri iki kiganiro ibikorwa byiganjemo iby’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Undi washinjwe ibikorwa nk’ibyo ni Jonathan Norman, wungirije mu gutunganya iki kiganiro; ubu aba bose barirukanywe.

Ibyamamare byinshi muri Amerika byagaragaje ko bishyigikiye Ellen ndetse bimufata mu mugongo ku bw’ibyo ari kunyuramo. Bamwe mu bamuvuze nk’umuntu mwiza barimo Kevin Hart, Jerry O’Connell, Katy Perry, Diane Keaton n’abandi.

Ikiganiro cya Ellen DeGeneres cyatangijwe mu 2003 gitunganywa na Telepictures kigatambutswa ku bitangazamakuru bya NBC Universal. Cyari kimaze kugaba, amashami no mu bindi bihugu nka Singapore, Indonesia, Philippines, Myanmar, Malaysia, Thailand, Vietnam, u Buhinde, u Bwongereza, Afurika y’Epfo n’ahandi.

Ibya Ellen DeGeneres byari byatangiye kuzamo kidobya muri Werurwe 2020 ubwo umunyarwenya Kevin T. Porter, yashyiraga ubutumwa ku rubuga rwe rwa Twitter, asaba abantu kumubwira inkuru zidasanzwe bazi kuri Ellen maze agatanga $2 kuri buri nkuru.

Icyo gihe yagize ati "Ubu Twese dukeneye akantu gato ko kuba ba mukundabantu (Ibi ni ibintu Ellen yakundaga kuvuga buri gihe agiye gusoza ikiganiro). Murabizi, nk’uko Ellen DeGeneres buri gihe abivugaho. Ariko na none ni gica ndetse ni umwe muri banyamwigendaho bakiriho. Subiza kuri ubu butumwa bwanjye wifashishije inkuru wumvise ku bubi bwa Ellen kandi buri nkuru muri butange irajyana na $2."

Kuva ubwo nibwo abantu benshi batangiye kuvuga inkuru ziganjemo nyinshi zirimo ibitari bizwi kuri Ellen ndetse bamwe mu bahoze ari abakozi be bahishura ko mu kigo cye habagamo irondaruhu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byinshi.

Muri Nyakanga 2020, byahumiye ku mirari ubwo BuzzFeed yashyiraga hanze inkuru igaragaza ububi bwa Ellen inyuma ya camera ndetse n’uko abakoze mu kiganiro bagiye babangamirwa n’abakozi bo hejuru; bashinja iki kiganiro kubamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irondaruhu n’ibindi byinshi.

Iki kinyamakuru mu bucukumbuzi cyavugishije abarenga 30 bahakoze.

Ellen yongeye kumwenyura nyuma yo gusubukura ikiganiro cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .