Ellen DeGeneres Show mu marembera nyuma y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rivugwa mu bakozi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Kanama 2020 saa 06:50
Yasuwe :
0 0

Ellen DeGeneres Show, ni ikiganiro gikunzwe cyane ku Isi ndetse bigaragazwa n’umubare w’abagikurikira kuri Youtube no ku zindi mbuga nkoranyambaga. Iyo bigeze ku buryo cyubakiye izina Ellen DeGeneres ugikora, biba akarusho.

Ni ikiganiro cyatangijwe mu 2003 gitunganywa na Telepictures kigatambutswa ku bitangazamakuru bya NBCUniversal.

Cyarakunzwe karahava ndetse uko imyaka igenda ishira kigenda kirushaho kwiyongerera abafana n’abakunzi ari nako cyegukana ibihembo bikomeye.

Cyageze aho kigaba amashami kiva ku kwerekanwa muri Amerika ahubwo kigezwa no mu bindi bihugu hamwe kikerekanwa cyanashyizweho amagambo hasi (translations) kugira ngo abatumva Icyongereza babashe kuryoherwa nacyo.

Benshi bagikundira uburyo bamenyeramo amabanga y’ibyamamare kuko Ellen ntawapfaga kumunyura imbere ngo ahave gutyo gusa atamukuyemo n’akari imurori.

Icyakora ngo nta byera ngo de! Bamwe mu bakorana na Ellen DeGeneres babaye nka wa mwari babwira ko ari mwiza maze akagenda agashiduka yarenze iwabo.

Mu nkuru yatangajwe na BuzzFeed ku wa 31 Nyakanga yagaragaje ko Kevin Leman na Ed Glavin batunganyaga iki kiganiro bashinjwe na bamwe mu bakozi banyuze muri iki kiganiro ibikorwa byiganjemo iby’ihohotera rishingiye ku gitsina, ivanguraruhu, gukandamiza abakozi n’indi myitwarire idahwitse.

Abakozi bagera kuri 36 batangaje ko bahuye n’ibibazo nk’ibi n’ibindi byinshi batarondora.

Umwe muri bo yashinje umwanditsi mukuru w’iki kiganiro akaba n’umwe mu bagitunganya Kevin Leman; gushaka kumwifashisha yikinisha cyangwa bagakora ibindi bikorwa bijyanye n’imibonano mpuzabitsina bari mu bwogero. Ibi yavuze ko byabayeho mu 2013.

Undi we yavuze ko yigeze kwibona n’amaso ye Leman ari gukurura igitsina cy’umugabo wungirije mu byo gutunganya iki kiganiro. Mu 2017 undi mukozi wigeze gukora aha yavuze ko yigeze kubona Leman mu bikorwa by’urukozasoni nk’ibi ari kubikorera umukozi mugenzi we mu modoka.

Umukozi umwe yavuze ko uyu mugabo ibikorwa nk’ibi yabikoreraga abakozi bato cyangwa abandi bo hasi cyane batari kubona imbaraga zo kubivuga.

Nyuma y’iyi nkuru, Leman yatangaje ko ibintu byose bamushinja atari byo na gato.

Ati “Maze imyaka 17 irenga nkora muri iki kiganiro icyo njye nkora ni ukuzana urwenya, mu buryo budutunguye dushobora gusunika ibahasha. Mfite ubwoba ko bimwe mu byo nagerageje gukora nko gusetsa bishobora kuba byarateye uburakari. Buri gihe nari mfite intego yo gufata neza buri wese no kumwubaha.”

Abakozi bose batagikora muri iki kiganiro bavuze ko inyuma y’amarido haberaga byinshi ndetse ko bagiye bahivana ntawe ubirukanye. Aba basabye ko imyirondoro yabo itatangazwa ku bw’umutekano wabo.

Gusa abakozi batanu bakoze muri iki kiganiro babwiye BuzzFeed News ko Ed Glavin nawe wari uri mu batunganyaga iki kiganiro yagiye abaryoshyaryoshya ashaka kubakora ku myanya y’ibanga ndetse akabakorakora mu ntugu; bigatuma batagira umutuzo mu kazi.

Benshi mu bakozi banyuze muri iki kigo bavuze ko uyu mugabo yari afite ingeso yo gukorakora igitsinagore. Uyu mugabo nta kintu yigeze avuga na kimwe kuri ibi.

Undi washinjwe ibikorwa nk’ibyo ni Jonathan Norman, wungirije mu gutunganya iki kiganiro.

Umwe mu bahoze ari abakozi ati “Turi urubyiruko ruri kubaka umwuga wacu ariko ikibabaje twakoreraga ahantu habi cyane mu kazi kacu ka mbere tukiva muri kaminuza. Kandi bamwe muri twe bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina.”

Aba bahoze bakora muri iki kigo bavuze ko Ellen DeGeneres atabaga azi ibibera mu biro by’abo bakorana kubera akenshi atabaga ahari cyangwa ngo agire kuganira n’abakozi. Hari n’abandi ariko bavuze ko yigiza nkana yari abizi.

Sosiyete ya Warner Bros. ikurikirana iby’ikwirakwizwa ry’iki kiganiro yanze kugira byinshi ivuga ahubwo itangaza ko yatangiye gukora iperereza.

Iti “Nubwo ibirego byose atari byo, twababajwe n’uko ibyavuye mu iperereza ry’ibanze byagaragaje ko hari ibitagenda neza bijyanye n’ubuzima bwa buri munsi bw’iki kiganiro bishingiye mu buyobozi.”

DeGeneres nawe yanditse yisegura, avuga ko buri wese ukora muri icyo kiganiro yagombaga kuba yarubashywe kandi agafatwa neza kuko hari ahantu hameze nk’ah’ibyishimo. Yavuze ko we atigeze amenya ibikorerwa abakozi bakoraga muri iki kiganiro.

Hari amakuru avuga ko DeGeneres yaba agiye guhagarika iki kiganiro mu rwego kurinda izina rye ariko ntabwo arabyemeza ndetse hari n’andi avuga ko yaba agiye gusimburwa na James Corden.

Ellen DeGeneres ashobora guhagarika ikiganiro cye cyari gikunzwe cyane ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .