00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ellen DeGeneres agiye kugura inzu mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 June 2022 saa 07:46
Yasuwe :

Ku bufatanye n’Ikigo cya Dian Fossey , Ellen DeGeneres ari mu ruzinduko mu Rwanda n’umufasha we, Portia de Rossi, aho baje gufungura ku mugaragaro iki kigo gikora ubushakashatsi ku ngagi, Ellen DeGeneres Campus cy’Umuryango Dian Fossey Gorilla Fund wita ku ngagi zo mu Birunga.

Yaje mu Rwanda avuye muri Maroc aho yahereye urugendo rwe muri Afurika.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yatahaga iki Kigo yubatse, Ellen DeGeneres yavuze ko ari gushaka inzu mu Rwanda kuko yifuza kujya ahamara igihe kinini nyuma y’uko Ikiganiro the Ellen Show yari asanzwe akora muri Amerika kirangiye.

Ati “Ndashaka gushimira Guverinoma y’u Rwanda ku ruhare mu kurengera ibidukikije hano mu Rwanda. Ikiganiro cyanjye cyararangiye nifuza kujya mara igihe kinini hano mu Rwanda, ndimo gushaka inzu.”

Yakomeje ashimira Dian Fossey ku giterekerezo yagize cyo gushinga Umuryango yise Dian Fossey Gorilla Fund, mu myaka irenga 50 ishize.

Yavuze ko uyu mugore ari intwari ye kubera iki gikorwa cyo kurengera ingagi yakoze.

Avuga ko kuri ubu ko yakabije inzozi zo kuza mu Rwanda gufungura iki kigo.

Ellen DeGeneres Campus ni Ikigo cyubatswe n’abakozi barenga 2400, kigatwara miliyoni 15$.

Ni ikigo kigezweho kigizwe n’inyubako eshatu z’ingenzi zirimo The Sandy and Harold Price Research Center izajya ikorerwamo ubushakashatsi ku ngagi bwibanda ku turemangingo twazo, imiterere yazo, imibanire yazo n’ibindi.

Hari kandi inyubako ya Cindy Broder Conservation Gallery izajya yakira abashyitsi bifuza kumenya byinshi ku ngagi, ikaba igizwe n’amafoto ndetse n’ibindi bisobanura imibereho y’ingagi.

Indi nyubako ni Bob and Melani Walton Education Center izagira uruhare mu gukorana na kaminuza zo mu Rwanda no hanze yarwo. Izajya yifashishwa kandi mu kwakira inama ndetse inakorerwemo amahugurwa.

Izaba irimo amashuri, isomero ry’ibijyanye na siyansi ndetse na ’Computer Lab’ yubatswe bigizwemo uruhare n’impirimbanyi mu kurengera ibidukikije, akaba n’umukinnyi wa filime, Leonardo DiCaprio (ushobora kuba umuzi nka Jack wo muri Titanic). Iki kigo cyubatse mu Karere ka Musanze.

Muri Gicurasi 2018 nibwo Ellen DeGeneres n’umufasha we Portia De Rossi baherukaga mu Rwanda, icyo gihe banahuye na Perezida Paul Kagame.

Umunyamerika Ellen DeGeneres w’imyaka 64 azwi nk’umunyarwenya. Yamenyekanye cyane mu kiganiro cyamwitiriwe cyiswe ‘Ellen DeGeneres Show’, yatumiragamo ibyamamare bitandukanye.

Ikiganiro cya Ellen DeGeneres cyatangijwe mu 2003 gitunganywa na Telepictures kigatambutswa ku bitangazamakuru bya NBC Universal.

Cyari kimaze kugaba amashami no mu bindi bihugu nka Singapore, Indonesia, Philippines, Myanmar, Malaysia, Thailand, Vietnam, u Buhinde, u Bwongereza, Afurika y’Epfo n’ahandi.

Iki kiganiro yagishyizeho akadomo mu ntangiro z’uku kwezi nyuma y’imyaka 19 kiba. Cyarangiriye kuri Season ya 19 na Episode ya 3.200.

Ellen DeGeneres agiye kugura inzu mu Rwanda
Ellen DeGeneres ari mu ruzinduko mu Rwanda n’umufasha we, Portia de Rossi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .